Liban: Ingabo za Israel zafashe imiyoboro y’amazi y’abahinzi b’Abanyapalestine

Liban: Ingabo za Israel zafashe imiyoboro y’amazi y’abahinzi b’Abanyapalestine

Ingabo za Israel zafashe imiyoboro y’amazi y’abahinzi b’Abanyapalestine i Khirbet al-Deir mu majyaruguru y’ikibaya cya Yorodani, mu nkombe y’iburengerazuba.

Umuyobozi w’inama njyanama y’umudugudu wa Ein al-Bayda, Omar Fuqaha, yatangarije ibiro ntaramakuru Wafa ko ingabo za Israel zafashe imiyoboro ine y’amazi iherereye ku masoko menshi yo muri ako gace ka Muhammad Fayez Daraghmeh.

N’miyoboro yakoreshejwe na Daraghmeh mu kuhira imyaka ihingwa muri ako gace.

Undi muhinzi wo muri Khirbet al-Deir, Muhammad Sawafta, na we yavuze ko ingabo za Israel zafashe pompe z’amazi n’ibikoresho bitanga ingufu zikomoka ku zuba, hasigara ubutaka bwatewemo iminzabibu n’ibigori nta soko y’amazi bufite.

Khirbet al-Deir ni kamwe mu turere duhana imbibi aho Abanyapalestine bakundaga guhinga ubutaka bwabo, bakifashisha amasoko yaturukuganga muri ibyo bice .

Tubibutsa ko mu mwaka ushize, abimukira ba Israel, bari barinzwe n’ingabo za Israel, na bo bafashe imiyoboro y’amazi muri ako gace.

umusanzunews.rw

Umwanditsi: Alex RUKUNDO

Alex RUKUNDO

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *