Kamonyi: Demico company Ltd yateje imbere bagore bacukura amabuye ya giciro,ndetse inaregera ibidukikije
Demico company Ltd ni imwe mu makoperative icukura amabuye y’agaciro mu Kagari ka Gishyeshye, Umurenge wa Mukoma, Akarere ka Kamonyi. Abakozi b’iyi koperative bashimangira ibyiza n’iterambere bamaze kugeraho babikesha Demico company Ltd, ndetse banashima Leta y’u Rwanda ku bufasha itanga mu guteza imbere imishinga icukura amabuye y’agaciro no kubungabunga ibidukikije.
Uwimana Innocent, umwe mu bakozi b’iyi koperative, amaze imyaka itatu akorera muri Demico company Ltd. Mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru wa Umusanzunews.rwa, yavuze ko mu gihe amaze ahakorera, yabashije kwiteza imbere mu buryo bufatika. Yagize ati: ” Maze imyaka itatu nkorera muri Demico company Ltd, kandi imfasha kwigeza kuri byinshi. Nayibonye ubushobozi bwo kugura amatungo magufi n’amaremare, ndetse n’ibindi nkenerwa mu buzima bwa buri munsi.”

Uwimana yakomeje agira ati: “Mbere yo kujya muri Demico company Ltd, nakoraga akazi k’ubucukuzi butemewe hirya no hino. Gusa naje kwinjira muri Demico company Ltd aho twitaweho, tugahabwa ibikoresho by’ubwirinzi nk’udupfukamunwa, amasurubeti, n’ingofero ziturinda impanuka.”
Ibyishaka Jacqueline, umwe mu bagore bakorera muri Demico company Ltd, nawe ashimira byinshi iyi koperative imaze kumugezaho. Yagize ati: “Ubu mfite ingurube ebyiri n’ihene ebyiri, kandi amafaranga naguze ayo matungo nayakuye muri Demico company Ltd. Ubu mbasha kwiyitaho, nkiyambika, nkambika abana banjye, ndetse nkagura utundi tunyunganira mu rugo.”
Jacqueline yakomeje avuga ko ubuzima bwe bwahindutse cyane nyuma yo kwinjira muri Demico company Ltd. Yagize ati: “Mbere sinabashaga kubona ibyo nkeneye kuko naryaga rimwe ku munsi. Ariko ubu mbona ibyo nkenera, nka amata, isukari, n’ibindi by’ibanze.”

Kinyongote Emanuel Umuyobozi mukuru wa Demico company Ltd yavuze ko ashimiye Leta y’u Rwanda ku bufasha ikomeje gutanga ndetse ashimira n’abakozi b’iyi koperative ku bwitange bwabo n’imyitwarire myiza ibaranga. Yagize ati: “Ndashimira abakozi uburyo bitwara neza mu kazi kabo ndetse no kubahiriza amabwiriza, bituma dukora nk’ikipe imwe kandi tukagera ku ntego. nanone nkashimira Leta y’u Rwanda uburyo ikomeje ku twegera, ikaduha inama z’ingenzi mu kazi kacu.”
Yakomeje avuga ko mu bihe byashize ubwo icyorezo cya Marburg cyari cyadutse mu Rwanda, bahawe amahugurwa ku buryo bwo kwirinda no kurengera ibidukikije. Yagize ati: “Ikirombe cyacu gifite uburyo bwihariye bwo kurinda ibidukikije. Dushyira amatara mu kirombe ahora yaka kuko uducurama dukunda ahantu h’umwijima bityo ntitwabasha kuhaba. Abakozi bacu bambara udupfukamunwa n’ibindi bikoresho bibarinda umwuka mubi.”

Yasoje agira ati: “Kubungabunga ibidukikije ni inshingano ya buri wese. Natwe dufite ingemwe z’ibiti by’ingenzi ku buryo aho twacukuye tuhasimbuza ibiti birinda isuri, ndetse twashyizeho icyobo gifata amazi akoreshwa kugira ngo adasandara mu mirima y’abaturage cyangwa ngo yangize ibidukikije.”
Umwanditsi: Christopher MATATA / Vediographer & Editor: Alex RUKUNDO
