Perezida Félix Antoine Tshisekedi yagiriye uruzinduko i Kampala muri Uganda aho yagiranye ikiganiro na Perezida Yoweri Kaguta Museveni

Perezida Félix Antoine Tshisekedi yagiriye uruzinduko i Kampala muri Uganda aho yagiranye ikiganiro na Perezida Yoweri Kaguta Museveni

Perezida Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, kuri uyu wa Gatatu yagiriye uruzinduko i Kampala muri Uganda rwasize yakiriwe anagirana ikiganiro na Perezida Yoweri Kaguta Museveni.

Ni uruzinduko rwamaze amasaha make, Tshisekedi akaba yari yararutumiwemo na Perezida wa Uganda.

Ibiganiro by’abakuru b’ibihugu byabereye muri Perezidansi ya Uganda i Entebbe, bibera mu muhezo.

Perezida Museveni abinyujije ku rubuga rwe rwa X, yavuze ko ibiganiro bye na Tshisekedi byibanze ku kibazo cy’umutekano muke mu burasirazuba bwa RDC, ibibazo byugarije akarere ndetse n’imishinga Uganda imaze igihe ifitanye na Congo.

Yagize ati: “Kuri iki gicamunsi nakiriye muri Perezidansi Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi. Mu bibazo twaganiriyeho harimo icy’umutekano hagati ya Uganda na RDC, umutekano w’akarere, ndetse no kubaka ibikorwa remezo by’umwihariko imihanda idufitiye inyungu z’ubukungu ku Ibihugu byombi.”

Museveni utasobanuye birambuye ingingo ku ngingo yunzemo ko we na Tshisekedi bemeranyije ko “icyo Congo ikeneye ni na cyo Uganda ikeneye”.

Tshisekedi yagendereye Uganda mu gihe ingabo za Leta ya RDC zikomeje kurwanya inyeshyamba za M23 mu burasirazuba bwa Congo Kinshasa.

Impande zombi zimaze icyumweru kirenga zirwanira muri Teritwari ya Walikale yo mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, ndetse amakuru avuga ko M23 yatangiye gusatira intara ya Tshopo.

Raporo yimpuguke za Loni zasohoye muri Kamena uyu mwaka ishinja igisirikare cya Uganda guha ubufasha ziriya nyeshyamba ziyobowe na Gen Sultani Makenga.

Perezida Museveni incuro nyinshi yakunze kugira RDC inama y’uko yajya mu mishyikirano na M23 mu rwego rwo gukemura amakimbirane amaze imyaka myinshi hagati ya Leta y’igihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo nuriya mutwe 23.

Ni ubusabe icyakora Kinshasa yakunze gutera utwatsi, ikavuga ko idashobora kujya mu biganiro na M23 yita umutwe w’iterabwoba.

Umwanditsi: Alex RUKUNDO

Alex RUKUNDO

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *