Abarangije kwiga ubudozi muri ARDPE basabwe kujyana ku isoko ry’umurimo ubunyamwuga, guhanga udushya no kwakira neza ababagana
Abanyeshuri barangije amasomo y’umwuga w’ubudozi muri ARDPE (Rwandan Association for Development and Environment Protection) basabwe kujyana ku isoko ry’umurimo ubumenyi bungutse, bakarangwa n’ubunyamwuga, guhanga udushya no kwakira neza ababagana kugira ngo babashe guhangana ku isoko ry’umurimo.
Ni ubutumwa bwatangiwe mu muhango wabereye i Kigali, wo guha impamyabumenyi abanyeshuri 7 barangije masomo y’ubudozi, aho abayobozi batandukanye ndetse n’abarangije amasomo bagarutse ku kamaro k’ubumenyi mu guhanga imirimo no kwiteza imbere.
Ayingeneye Gaudence, wabaye uwa mbere akanahagararira abanyeshuri barangije muri ARDPE, yavuze ko intsinzi ye yayikesheje kudacika intege no kugira abarimu bitanga kugeza buri munyeshuri asobanukiwe neza ibyo yigaga.
Yagize ati: “Ibanga ryo gutsinda ni ukudacika intege. Twagize abarimu beza batwigishaga isomo kugeza buri munyeshuri aryumvise neza.”
Yagarutse ku bumenyi ajyanye ku isoko ry’umurimo, aho yavuze ko azaharanira gukora neza, birimo kwakira neza abakiriya no kubaha serivisi nziza kuko ari byo bituma bagaruka.
Ayingeneye yakomeje agira ati: “Ku isoko ry’umurimo njyanye ubumenyi buhagije, gukora neza, guha serivisi nziza abazagana cyane ko gukorera neza umukiriya ari byo bituma agaruka. Nzagerageza guhanga na udushya moderi nziza ndetse nite ku gufata neza abakiriya.”
Yavuze kandi ko mu mbogamizi bahuye na zo harimo bamwe mu banyeshuri bacitse intege bityo ntibabasha gusoza amasomo yabo, asaba urubyiruko kudacika intege no kwitabira imyuga.
Yongeyeho ati: “Ndasaba Leta gukomeza gushishikariza urubyiruko kwiga imyuga, kandi nanone ndasaba urubyiruko gukura amaboko mu mufuka bagakora ndetse bakiga imyuga ntibacike intege.”
Uhagarariye Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kigarama yashimye uruhare ARDPE igira mu guteza imbere urubyiruko, avuga ko uyu muryango ufite umutima wo kurerera igihugu.
Yagize ati: “Ndashimira ARDPE ku mutima w’ububyeyi no kurerera igihugu. Muri abafatanyabikorwa beza, Aya ni amaboko y’igihugu mwongeye kurema.”
Yakomeje avuga ko ubumenyi ari bwo mutungo ukomeye umuntu ashobora guhabwa kuko budashira.
Ati: “Nta kintu wabona cyagura ubumenyi. Umuntu uguhaye ubumenyi aba aguhaye umusingi w’ubuzima. Mushimire ubuyobozi bwa ARDPE n’abavandimwe banyu bigomwe byinshi kugira ngo mujye guhaha ubwenge.”
Yanashimiye kandi abarangije kuba binjiye ku isoko ry’umurimo, abasaba gukomeza kwiyubaka no kubaka igihugu n’imiryango yabo ndetse no kurangwa ubunyangamugayo.
Uanijeje abari aho ko ubuyobozi bw’Umurenge wa Kigarama buzakomeza gufasha ARDPE kubona ibyangombwa byose bikenewe kugira ngo ibikorwa byayo birusheho kwaguka.
Yongeyeho ati: “Aho bizashoboka hose tuzakomanga turi kumwe namwe kugira ngo dukomeze kubaka Umunyarwanda ushoboye.”
Yasabye kandi abarangije gukomeza kwiyungura ubumenyi kuko kwiga bitarangira, abasaba gukoresha telefone ngendanwa mu gushaka ubumenyi bushya no kureba modeli zigezweho kugira ngo bahange udushya mu mwuga wabo.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Karugira na we yagarutse ku kamaro ko guha abantu ubumenyi aho kubaha amafaranga.
Yagize ati: “Aho guha umuntu amafaranga, wamwigusha uburyo bwo kuyakorera. Umuntu uhaye ubumenyi uba umuhaye inzira yo kugera ku iterambere no kubona ayo mafaranga. N’iyo yaba adafite ibikoresho, ashobora gushaka aho biri bityo na we akazabasha kubona ibye ibikoresho.”
Yakomeje yibutsa abarangije kumva ko urugendo rwo gutera imbere rutangiye, abasaba kuba urugero rwiza ku bazabakurikira.
Ati: “Urugendo rwo gutera imbere si rwo rurangiye, ahubwo ni rwo rutangiye. Turashaka ko abarangije uyu munsi n’abarangije mbere baba urugero rugaragaza ko kwiga umwuga bishoboka kandi bihindura imibereho yacu.”
Mu muhango wabaye ku wa 30 Kanama 2025, abanyeshuri berekanye imyambaro bakoze mu rwego rwo kugaragaza ubumenyi bungutse. Ubuyobozi bwa ARDPE bwavuze ko uyu muryango washinzwe mu 2022 ugamije gufasha cyane cyane abakobwa n’abagore batishoboye kwiga imyuga ibafasha kwivana mu bukene.
Bwavuze kandi ko nyuma yo gusanga amasomo y’amezi atandatu adahagije, bityo igihe cyo kwiga cyorongerwa kugira ngo abanyeshuri basoze bafite ubumenyi n’ubushobozi bwo guhangana ku isoko ry’umurimo. Ubuyobozi bwongeyeho ko bukomeje gushaka abafatanyabikorwa bazakira abanyeshuri mu kwimenyereza umwuga no gukomeza kubafasha nyuma yo gusoza amasomo.
Abitabiriye uyu muhango bahurije ku kuba ubumenyi ari ishoramari rirambye kandi ko gukomeza guteza imbere amashuri y’imyuga bizafasha urubyiruko kwihangira imirimo, kugabanya ubushomeri no guteza imbere ubukungu bw’igihugu.
Abanyeshuri batangiye amasomo y’umyuga w’ubudozi bari 12, aho basoje ari barindwi.










