Trump ari hafi gufata umwanzuro ku guha Ukraine misile za Tomahawk

Trump ari hafi gufata umwanzuro ku guha Ukraine misile za Tomahawk

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, kuri uyu wa mbere yatangaje ko ari hafi gufata umwanzuro ku bijyanye no guha Ukraine misile za Tomahawk zifite ubushobozi bwo kurasa kure cyane, ariko avuga ko ashaka kubanza kureba urutonde rw’aho zishobora gukoreshwa (targets) mbere yo gufata icyemezo.

 

Trump yagize ati: “Nta cyemezo ndafata, kuko mbona ngomba kubanza kumenya neza aho zizakoreshwa, aho bizoherezwa, kandi nibyo. Ngomba kwibaza icyo kibazo.”

Perezida Trump kandi yabwiye abanyamakuru bari mu biro bye bya Oval Office ko adashaka “ibintu bishobora guteza intambara ikomeye kurushaho.”

Ukraine imaze igihe isaba izi misile za Tomahawk, aho Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelenskyy, bivugwa ko yasabye Trump izi misile ubwo bahuriraga mu Nteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye i New York mu kwezi gushize.

Kuri Zelenskyy, kubona izi misile byaha imbaraga Ukraine zo kugaba ibitero bigera kure cyane mu Burusiya, bishobora no kugera i Moscow, nk’uko yabivuze mu kiganiro aheruka gutanga.

Yagize ati: “Bazamenya aho ubuhungiro bwo munsi y’ubutaka buri.” Zelenskyy kandi yabwiye abanyamakuru, asa n’ubatuma ku bayobozi bo muri Kremlin, ati: “Bagomba kumenya ko natwe muri Ukraine tuzabasubiza. Nibadutera, tuzabasubiza.”

Perezida Zelenskyy yanavuze ko kubona ibindi bikoresho bya gisirikare bishya bishobora gutuma Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, yisunga ibiganiro na Ukraine, hashingiwe ku gitekerezo cya Trump cyo gushishikariza impande zombi kuganira.

Uko Ukraine yakoresha misile za Tomahawk

Misile za Tomahawk zifite ubushobozi bwo kugenda hagati ya kilometero 1,600 na 2,500, kandi zishobora gutwara umutwaro uremereye hagati ya kilogramo 400 na 450. Ibi byakongerera Ukraine imbaraga zo kugaba ibitero kure mu Burusiya.

Izi misile ni kimwe mu bikoresho by’ingenzi mu bubiko bwa gisirikare bwa Amerika, kuko zibasha kuguruka zigendera hasi cyane, zigakoresha amayeri yo kwihisha ndetse zikanahindurirwa icyerekezo ziri mu nzira.

Kugeza ubu, Ukraine isanzwe ikoresha misile yahawe n’ibihugu by’Uburengerazuba nka Storm Shadow, ariko zifite ubushobozi buke bwo kugenda kilometero 250.

Amakuru dukesha inki .com avugako ko ibitero bigera kure Ukraine ikora ikunze kubikoresha hakoreshejwe drones zikorerwa imbere mu gihugu nka Palianytsia, ariko izi zo zifite ubushobozi bwo gutwara ibilogramo biri hagati ya 50 na 100.

Trump ari hafi gufata umwanzuro ku guha Ukraine misile za Tomahawk

Ukraine ishobora gukoresha Tomahawk kugaba ibitero ku bikorwa bya gisirikare by’u Burusiya, nk’inganda, aho ibikoresho biva cyangwa bigana, ndetse n’ibirindiro by’indege za gisirikare, nko ku kibuga cya Olenya Air Base giherereye mu karere ka Murmansk, ahategurirwa ibitero bya misile by’u Burusiya.

Byitezwe kandi ko Ukraine izakoresha izi misile mu kongera ibitero ku bikorwa by’ingufu by’u Burusiya.

Nk’uko bitangazwa n’ibinyamakuru byegamiye kuri Kremlin, mu mpera z’ukwezi kwa Nzeri, hafi 40% by’ubushobozi bwo gutunganya peteroli n’amavuta ya mazutu mu Burusiya bwari bwarahagaze bitewe n’ibitero bya drones za Ukraine.

Ariko mbere yo gukoresha izi misile, Ukraine izabanza kubaka uburyo bwo kuzirasa, kuko Tomahawk zisanzwe zirashwa cyane cyane zivuye mu bwato cyangwa ku byombo byo mu mazi. Bivuze ko Ukraine izasabwa kubaka uburyo bwo kuzikoresha ku butaka.

Ukraine ariko imaze kugira ubushobozi bwo guhuza intwaro yahawe n’Uburengerazuba n’ubumenyi bwayo bw’imbere mu gihugu, urugero nko gukora sisitemu yo kwerekeza ibisasu ku ntwaro z’Abanyamerika.

Icyo Kremlin ivuga kuri Tomahawk

Mu kiganiro cyasohotse ku itariki ya 5 Ukwakira, Perezida Putin yavuze ko gutanga izi misile za Tomahawk kuri Ukraine “byakwangiza umubano mushya wa Amerika n’u Burusiya.”

Ku itariki ya 2 Ukwakira, Putin yaburiye Leta Zunze Ubumwe za Amerika ko gutanga izi misile bizatuma abasirikare b’Abanyamerika bagira uruhare mu bitero bya Ukraine, ibyo bikaba intambwe nshya y’ubushyamirane, ariko “bidashobora guhindura byinshi ku rugamba.”

Ishami ryo muri Amerika ryitwa Institute for the Study of War (ISW) ryagaragaje ko Putin akunze kuvuga amagambo nk’ayo buri gihe Amerika igiye kohereza intwaro nshya muri Ukraine, harimo misile za ATACMS, indege za F-16, n’amatanki ya Abrams.

Umuhuzabikorwa wahoze ahagarariye Amerika mu biganiro na Ukraine, Kurt Volker, yabwiye Euronews ko kutagira ubushake bwa Moscow bwo kuganira na Ukraine ari byo byateye Amerika kongera gusuzuma icyemezo cyo kohereza Tomahawk.

Volker yavuze ko kuganira kuri izi misile “bizongera gushyira Putin mu biganiro” kandi “bishobora kumwongerera imbaraga zo kumvikana,” kuko kugeza ubu ngo “atarimo kubikozwa.”

Yongeyeho ko Putin “yabeshye Trump” avuga ko yari yiteguye guhagarika intambara no guhura na Zelenskyy.

Volker ati: “Trump yarababajwe cyane. Putin yari yemereye ko azaganira na Zelenskyy igihe Trump yari kumwe n’abayobozi b’i Burayi muri White House. Trump yahise amuhamagara, Putin abyemera atazuyaje uwo mwanya.”

Volker yongeyeho ati: “Ariko nyuma Putin yamukoze mu jisho, bituma Trump asa nk’uwataye umutwe imbere y’isi. Trump ntabwo akunda kugaragara nk’umuntu udafite ijambo, ni yo mpamvu iyi ngingo imubabaza ku giti cye,” Volker yabisobanuye avuga impamvu Amerika yahinduye ibitekerezo byayo ikahitamo kohereza misile za Tomahawk muri Ukraine.

Alex RUKUNDO

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *