DRC: Tshisekedi yemeje ko amasezerano n’u Rwanda ari intambwe y’amateka mu mahoro
Kuri uyu munsi, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) yizihije imyaka 65 ibonye ubwigenge. Mu ijambo Perezida Félix Tshisekedi yagejeje ku baturage, yavuze ko birori “bifite impamvu idasanzwe” kuko byahuriranye n’“amasezerano y’amahoro y’amateka” aherutse gusinywa hagati y’igihugu cye n’u Rwanda i Washington, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Mu buryo budasanzwe, muri iryo jambo, Perezida Tshisekedi ntiyigeze ashinja u Rwanda, ndetse ntiyanigeze avuga izina ry’umutwe wa AFC/M23, usanzwe uvuga ko ugenzura igice kingana na kilometero kare 34,000 mu burasirazuba bwa RDC.
Tshisekedi yagize ati: “Ayo masezerano ni intambwe ikomeye igamije kurangiza amakimbirane amaze hafi imyaka 30 ateza ibibazo mu burasirazuba bw’igihugu cya RDC, akaba yaragize ingaruka zirimo gupfusha abantu benshi no guhunga kw’abandi.”
Yakomeje agira ati: “Aya masezerano agiye gutangiza ibihe bishya by’ituze, ubufatanye n’iterambere ry’igihugu cyacu, akarere k’Ibiyaga Bigari ndetse n’umugabane wose muri rusange.”
Perezida Tshisekedi yashimiye Leta Zunze Ubumwe za Amerika, by’umwihariko Perezida Donald Trump. Yanashimiye kandi Leta ya Qatar n’Umuyobozi wayo Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani ku “bwunzi bwabo bwakozwe mu ibanga,” bwatumye habaho guhuza impande zombi no “gufungura ibiganiro by’ukuri hagati y’igihugu cye n’u Rwanda.”
Tshisekedi, wigeze kurahira ko leta ye itazigera yicara ku meza y’ibiganiro na AFC/M23 akiri ku butegetsi — isezerano yaje kureka nyuma yo kubisabwa n’abahuza banyuranye — muri iri jambo rye yirinze kugira icyo avuga kuri AFC/M23.
Yagize ati: “Ibi bikorwa bya dipolomasi bishingiye kandi ku biganiro byabereye i Doha muri Qatar. Intego yacu ikomeje kuba gusubizaho ubutegetsi bwuzuye bwa Leta ku butaka bwose bw’igihugu no kugarura amahoro arambye kandi asangiwe mu karere kose.”
Ibiganiro byaberaga i Doha hagati y’intumwa za Leta ya Kinshasa n’iza AFC/M23 kuva mu ntangiriro z’uku kwezi byari byahagaze, nyuma y’uko Qatar iha impande zombi inyandiko y’imbanzirizamasezerano y’amahoro, igasaba ko intumwa zari i Doha bajya kubanza kuyigisha abayobozi bakuru mbere yo kongera kugaruka mu biganiro.
Mu ijambo rye, Tshisekedi yavuze ko bazakomeza gusaba ko “ubutabera buhabwa abagizweho ingaruka” n’intambara mu burasirazuba bwa DRC, kandi ko “n’abakoze ubwicanyi baryozwa ibyo bakoze.”
Perezida Tshisekedi yanavuze ko ibibazo igihugu cye gifite bitarangirira ku mutekano gusa. Yagarutse ku miturire y’akajagari mu mijyi, “kubura ikinyabupfura no guteranira ku mihanda kw’imodoka i Kinshasa,” ibintu bigora ubuzima bw’abaturage.
Yavuze kandi ku ngaruka z’imyuzure iherutse, yasenye byinshi, ihitana ubuzima bw’abantu abandi barahungira mu bice bitandukanye by’igihugu no mu murwa mukuru. Yagarutse ku bukene bw’amazi meza, amashanyarazi, amavuriro, amashuri n’ibindi bikorwa remezo.
Yagize ati: “Ariko Leta irimo kugira icyo ibikoraho,” anavuga ingamba zitandukanye zimaze gufatwa.
Yongeyeho ko Leta igiye gusinya “amasezerano atigeze abaho na mbere” na Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu bijyanye n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, azatanga imirimo ku ibihumbi by’abaturage.
Ati: “Ayo masezerano azaba arimo gutunganya no kongerera agaciro amabuye nka copper (umuringa), cobalt na lithium, ariko nanone ashingiye ku kugabana inyungu z’ibivuyemo ku buryo bungana, mu nyungu z’abaturage ba Congo.”
Abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwe bavuga ko hari byinshi bidasobanutse muri ayo masezerano Leta ya Kinshasa ishobora kugirana na Amerika, bamwe bakavuga ko ari “ukugurisha umutungo kamere w’igihugu” mu nyungu bwite z’abategetsi.
Perezida Tshisekedi yijeje ko umutungo kamere w’igihugu cye utazatangwa cyangwa ngo ugurishwe mu buryo butarimo umucyo, ahubwo ko “uzagirira akamaro mbere na mbere abaturage ba Congo.”
Umwanditsi: Alex RUKUNDO
Email: rukundoalex540@gmail.com
Whatsap / Tel: +250 785 404 717
