Trump na Khamenei mu ntambara y’amagambo hagati y’imirwano ya Israel na Iran, Ese Amerika ishobora kwinjira muri iyi ntambara?
Mu gihe imirwano ikomeje hagati ya Israel na Iran,Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Donald Trump n’Umuyobozi Mukuru w’Ikirenga wa Iran, Ayatollah Ali Khamenei, bateranye amagambo y’ubushotoranyi ku mbuga nkoranyambaga.
Mu masaha 24 ashize, impande zombi zanyujije ubutumwa bwuzuye uburakari, bugaragaza umwuka mubi hagati ya Washington na Tehran.
Ku wa Kabiri, Trump yanditse ubutumwa kuri konti ye ya Truth Social, avuga ko “ubu bagenzura ikirere cyose cya Iran.” Yongeyeho ati:“ Turabizi neza aho uyu bitirira ‘Umuyobozi Mukuru’ yihishe. Ariko biroroshye kumufata, aratuje aho ari – nibura ubu ntituri kumushakisha.” Yashoje amuburira mu magambo akakaye agira ati:“ Kumanika amaboko nta gisabwa!”
Na ho Khamenei, binyuze ku rubuga X (twitter), yanditse ubutumwa mu ndimi zitandukanye, ahamagarira Irani kutazigera yemera ibiganiro n’”Abanyasiyoni.” Yagize ati: “ Nta na rimwe tuzabumva cyangwa ngo tubagirire imbabazi.” Yongeyeho ubundi butumwa ati:“ Intambara yatangiye.”
Aya magambo aje mu gihe intambara imaze iminsi itandatu ikomeje hagati y’impande zombi. Israel yakoze ibitero bikomeye kuri Iran, nayo ikabyishyura irasa ibisasu bya misile ku butaka bwa Israel. Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, humvikanye ibiturika bikomeye mu murwa mukuru wa Iran, Tehran.
Amakuru yizewe avuga ko ibyo bitero byibasiye uruganda rukomeye rukora ibisasu bya misile hamwe n’ikigo gikorerwamo imyitozo ya gisirikare cya Iran cyitwa IRGC (Islamic Revolutionary Guard Corps), gishinzwe kurinda ubutegetsi bw’Intagondwa z’Abayisilamu.
Mbere y’ibi bitero, igisirikare cya Israel cyari cyasabye abaturage bo mu gace ka “District 18” muri Tehran, cyane cyane abari mu nyubako za gisirikare n’ingo bya gisirikare, kwimuka.
Na ho muri Israel, inzamba za sirene zamenyeshaga ibitero zo mu kirere zumvikanye inshuro ebyiri. Iran yahise itangaza ko yarashe igisasu gishya cyo mu bwoko bwa Fattah-1, gishobora kwiruka kurusha amajwi (hypersonic missile). Gusa kugeza ubu, ntibiramenyekana niba hari abapfuye cyangwa abakomeretse.
IRGC yatangaje ko icyo gisasu cyarashwe nijoro kijya i Tel Aviv. Ku wa 1 Ukwakira 2024, Iran yari yarashe ibindi bisasu byinshi ku butaka bwa Israel, ariko iyi ni inshuro ya mbere ikoresheje Fattah mu ntambara.
Fattah ni igisasu cyashyizwe ahabona bwa mbere mu 2023, kikaba ari Khamenei ubwe wagihaye izina. Umunsi cyamuritswe, mu mujyi wa Tehran hamanitswe icyapa kinini cyanditse mu Giheburayo amagambo agira ati: “Amasegonda 400 kugera i Tel Aviv.”
Televiziyo ya Leta ya Iran, Press TV, yasubiyemo amagambo ya IRGC ivuga ko igisasu cya Fattah ari “itangiriro ry’iherezo ry’ubwirinzi bwa Israel buhabwa agaciro kadasanzwe.”
Ese Donald Trump ashobora kwinjira muri iyi ntambara?
Ku wa Kabiri, Trump yagiranye inama yihariye muri White House n’abajyanama be bashinzwe umutekano w’igihugu. Nk’uko byatangajwe n’ibinyamakuru nka CBS na BBC, hari amakuru avuga ko Trump yatekerezaga ku buryo Amerika yakwifatanya n’ibitero bya Israel bigamije kwangiza ibikorwa bya nikleyeri bya Iran.
Icyakora, sibose mu bari muri iyo nama bahurije ku cyemezo kimwe. Bamwe mu bajyanama ba Trump bavugaga ko atari ngombwa ko Amerika yinjira muri iyi ntambara.
Dr. Dara Conduit, inzobere mu by’umutekano akaba n’umwarimu muri Kaminuza ya Melbourne, yabwiye BBC ko kwinjira muri iyi ntambara byaba ari “ igitekerezo kitari kiza.” Avuga ko byatuma Iran irushaho kurwana bikomeye, igafata umwanzuro wo kutongera kugira icyizere mu biganiro n’isi. Yongeyeho ko Iran ishobora gutera ibigo by’Abanyamerika biri mu Burasirazuba bwo Hagati.
Na ho Michael Oren, wahoze ari Ambasaderi wa Israel muri Amerika, yavuze ko yikanga ko Iran izashora igitero ku bwato cyangwa ku kigo cy’Abanyamerika kugira ngo itere Washington kwinjira mu ntambara. Yagize ati:“ Hari abayobozi bamwe muri White House badashaka ko Amerika yongera kwijandika mu ntambara zo mu Burasirazuba bwo Hagati.”
Mu kiganiro yagiranye na Radio 4, Oren yavuze ko Iran ishobora gutekereza ko igitero kuri Amerika cyatuma Trump ashyira igitutu kuri Israel, bigatuma hatangira ibiganiro byo guhagarika intambara. Ati:“ Ni amayeri Iran ishobora kuba ikoresha – ni yo nishisha.”
Oren ashimangira ko Israel ikwiye gukomeza ibitero byayo, kuko atari igihe cyo gusubira inyuma nk’uko bamwe mu Banyamerika babitekereza.
Ati:“ Kuki umuntu yifuza ko duhagarika intambara? Kuki umuntu atakwifuza ko Iran igaragaza ko itsinzwe?”
Iran, ku ruhande rwayo, ivuga ko yatewe bityo ko ifite uburenganzira bwo kwirwanaho. Iyo Amerika yinjira muri iyi ntambara mu buryo butaziguye, hari impungenge z’uko byashyamiranya akarere kose. Iran yavuze ko izihimura ku bikorwa n’inyungu z’Abanyamerika mu karere, ndetse n’imitwe y’inyeshyamba iyishyigikiye muri Iraki na Yemen ishobora kwinjira mu mirwano.
Umwanditsi: Alex RUKUNDO
Email: rukundoalex540@gmail.com
Whatsap / Tel: +250 785 404 717
