Inteko Ishinga Amategeko Igiye Gusuzuma Imanza za Baminisitiri Babiri

Inteko Ishinga Amategeko Igiye Gusuzuma Imanza za Baminisitiri Babiri

Inteko ishinga amategeko irateganya gusuzuma imanza za Minisitiri w’ubutabera n’uwahoze ari Minisitiri w’imari, mbere y’uko inama yo muri Werurwe irangira. Iteganyijwe ku cyumweru tariki ya 15 Kamena. Ibyo byemejwe n’umunyamabanga w’inteko ishinga amategeko umutwe w’abadepite. Bwana Jacques Djoli

 

Uyu muyobozi yatangaje ko ibirego bibiri byashyikirijwe Urukiko Rw’Iremezo n’Umushinjacyaha Mukuru biri gukurikiranwa na komisiyo zidasanzwe zashyizweho by’agateganyo. Yagize ati:” Komisiyo zombi zamaze gutanga raporo zazo, kandi zizashyikirizwa Inteko Rusange mbere y’uko iki gihembwe kirangira.”

Mu nyandiko y’ibirego byagejejwe ku Nteko Ishinga Amategeko, ubushinjacyaha bwasabye ko nyuma y’isuzuma ry’uruhushya rw’iperereza, hibandwa ku bisobanuro byatanzwe na Minisitiri w’Ubutabera. Umushinjacyaha Mukuru, Bwana Firmin Mvonde, yagize ati:” Nyuma y’iburanisha, nta kimenyetso na kimwe cyagaragaje ko ibisobanuro byatanzwe bishobora gutesha agaciro ibimenyetso bimushinja. Ahubwo, byatumye haboneka uburyo bwo kumva no gushyigikira ibikubiye mu birego bimureba.”

Ku rundi ruhande, urubanza rwa Bwana Constant Mutamba ruvugwamo ibibazo bifitanye isano n’inkunga ya Leta yari igenewe kubaka gereza nshya mu mujyi wa Kisangani. Uwo mushinga kugeza ubu nta terambere rigaragara riraboneka, bikaba byaratumye habaho impungenge ku micungire y’amafaranga yari yatanzwe. Bivugwa ko uwo mushinga wari ugamije kunoza imiterere ya gereza muri ako karere.

Ku kibazo cy’uko Bwana Mutamba yanze Umushinjacyaha Mukuru w’Urukiko Rw’Iremezo mu rubanza rumureba, Umunyamabanga w’Inteko yasabye ko icyo kibazo cyakurikiranwa hakurikijwe inzira zemewe n’amategeko anyura mu Nteko Ishinga Amategeko. Jacques Djoli kandi yongeye kugaragaza ko hari ibirego bitatu ubushinjacyaha bushinja Minisitiri Mutamba, birimo n’icyo gusuzugura urukiko, kandi ko nabyo bisaba uruhushya rwi Nteko kugira ngo iperereza rikomeze. Ibi birego byatanzwe ku buryo byashyizwe ku ruhande by’agateganyo kugira ngo hihutishwe ibirebana n’ubushinjacyaha.

Hari kandi ibirego by’Umushinjacyaha Mukuru mu rukiko rw’iremezo byaregwaga uwahoze ari Umubitsi w’Igihugu, bifitanye isano n’amagambo yavuze mu kiganiro cyatambutse ku wa 4 Werurwe 2025. Uwo wahoze ari umuyobozi arashinjwa gukwirakwiza ibihuha ndetse no guhishura amabanga y’Igihugu.

Umusanzunews

Umwanditsi: Alex RUKUNDO

Email: rukundoalex540@gmail.com

Whatsap / Tel: +250 785 404 717

Alex RUKUNDO

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *