Amakamyo 30 ya SADC yikoreye ibikoresho bya gisirikare yanyuze mu Rwanda yerekeza muri Tanzania

Amakamyo 30 ya SADC yikoreye ibikoresho bya gisirikare yanyuze mu Rwanda yerekeza muri Tanzania

Amakamyo abarirwa muri 30 yari yikoreye ibikoresho bya gisirikare by’Ingabo z’Umuryango w’Iterambere ry’Afurika y’Amajyepfo (SADC), byanyuze mu Rwanda ku Cyumweru, tariki ya 11 Gicurasi 2025, abisubiza mu bihugu byabyo nyuma y’uko izo ngabo zikuwe mu bikorwa byogufasha igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC).

Aya makamyo yahagurutse mu Karere ka Rubavu, anyura i Kigali yerekeza ku mupaka wa Rusumo, aho yinjiriye muri Tanzania, bikaba biteganyijwe ko akomereza i Chato, ahari ibikoresho by’ingabo za Tanzania zafatanyije n’izindi za SADC muri Congo.

Nk’uko bisanzwe bigenda ku bikoresho by’ingabo z’amahanga binyuze ku butaka bw’u Rwanda, ayo makamyo yari aherekejwe n’inzego z’umutekano zirimo Polisi y’u Rwanda n’ingabo z’igihugu (RDF), hagamijwe umutekano usesuye w’izi ntwaro n’urugendo.

Iri tsinda ry’amakamyo ni irya kane mu byiciro Umuryango wa SADC umaze gucyuramo ibikoresho byawo uciye ku butaka bw’u Rwanda. Bivuze ko kuva ibikorwa byo gucyura ibi bikoresho byatangira, nibura amakamyo abarirwa muri 120 amaze kunyura mu Rwanda, hiyongeraho n’abasirikare 37 baciye mu gihugu basubira iwabo.

Ingabo za SADC zari zoherejwe muri RDC mu mpera za 2023, mu rwego rwo gufasha Leta ya Congo mu guhangana n’umutwe w’inyeshyamba wa M23 umaze imyaka myinshi urwana uharanira uburenganzira bw’abavuga Ikinyarwanda batuye mu burasirazuba bwa Congo.

Icyakora, kuva mu ntangiriro za Mutarama 2025, ingabo za SADC zatangiye kugaragaza intege nke mu mirwano, by’umwihariko nyuma y’uko M23 ifashe umujyi wa Goma, umurwa mukuru w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru, mu mirwano ikomeye yateje impungenge ku mutekano w’akarere.

Ni muri urwo rwego, mu ntangiro z’uku kwezi, SADC yafashe icyemezo cyo gucyura ingabo zayo n’ibikoresho byazo, ibi bikorwa bikaba bikomeje mu byiciro bitandukanye, binyuze mu bufatanye n’u Rwanda, igihugu cyemeye gutanga inzira inyuze mo ibikoresho n’abasirikare b’uyu muryango.

Umusaznunews

Umwanditsi: Alex RUKUNDO

Email: rukundoalex540@gmail.com

Whatsap / Tel: +250 785 404 717

Alex RUKUNDO

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *