Imvura idasanzwe yahitanye abantu barenga 110 muri Kasaza, Teritwari ya Fizi
Imvura idasanzwe yaguye mu ijoro ryo ku wa Kane tariki ya 8 Gicurasi 2025 rishyira ku wa Gatanu tariki ya 9, yibasiye bikomeye Umudugudu wa Kasaza, uherereye muri Teritwari ya Fizi, Intara ya Kivu y’Amajyepfo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC). Iyo mvura yateje imyuzure n’inkangu byahitanye ubuzima bw’abantu barenga 110, abandi barenga 40 barakomereka bikomeye, mu gihe amazu agera kuri 150 yasenyutse.
Nk’uko byatangajwe n’Umuyobozi wa Teritwari ya Fizi, Bwana Samy Kalonji, ibikorwa by’ubutabazi biracyakomeje, hakoreshejwe intoki kubera ko nta bikoresho bihagije byifashishwa mu gucukura no gushakisha abandi bantu baburiwe irengero. Yagize ati: “Turi gushakisha imirambo n’abari batabawe, ariko ubufasha ni bucye cyane. Dukeneye inkunga y’imbere mu gihugu n’iyo hanze.”
Ibikorwa byo gushakisha no gutabara birakomeje, nubwo bigenda biguru ntege kubera ubushobozi buke, ndetse hakaba hari impungenge ko umubare w’abapfuye ushobora kwiyongera mu minsi iri imbere. Urubuga mediacongo.net rutangaza ko abaturage bagerageza gucukura imirundo y’ubutaka n’ibisigazwa by’inzu zikoreshejwe n’imyuzure, bakoresheje intoki n’ibikoresho byoroheje nk’amasuka n’amasahani.
Ibiza nk’ibi byaherukaga kwibasira Kivu y’Amajyepfo ku buryo bukomeye muri Gicurasi 2023, aho imvura nyinshi yaguye mu Turere twa Kalehe na Bushushu yahitanye abasaga 400.
Ibi biza byongeye kugaragaza ikibazo gikomeye cy’ihindagurika ry’ibihe ndetse no kuba hari ikibazo gikomeye cy’imyubakire idakurikiza ibipimo byo kurwanya inkangu, cyane cyane mu duce dufite imisozi miremire. Abahanga mu by’ikirere basaba Leta ya Congo kongera ubushobozi mu gukumira ibiza no gukarishya amategeko agenga imikoreshereze y’ubutaka.
Kugeza ubu, abaturage basaga 850 babuze aho kuba, basigaye bacumbikiwe mu nsengero n’amashuri yari ahegereye, hakaba hakomeje gukusanywa ibiribwa, ibiryamirwa n’imiti n’ibindi by’ibanze mu rwego rwo gutanga ubutabazi bw’ihutirwa.
Umwanditsi: Alex RUKUNDO
Email: rukundoalex540@gmail.com
Whatsap / Tel: +250 785 404 717
