U Rwanda na Singapuru bashyize umukono ku masezerano yo kubungabunga ikirere n’ibidukikije
Ni amasezerano yashyizweho umukono, ku ruhande rw’u Rwanda na Ministri w’Ibidukikije, Madame Uwamaliya Valentine, naho ku ruhande rwa Singapuru yashyizweho umukono na Madamu Grace Fu Hai Yien, Minisitiri w’Iterambere Rirambye n’Ibidukikije, akaba na Minisitiri w’Ubucuruzi.
Yagize ati: “U Rwanda rwiyemeje kurushaho kunoza ubufatanye mu bya tekinike na Singapore kugira ngo rushobore gukoresha isoko rya karubone mu rwego rwo guhangana n’imihindagurikire y’ikirere.”

Abaminisitiri bombi Mme Uwamaliya Valentine-Rwanda na Mme Grace Fu Hai Yien-Singapuru bamaze gusinya amasezerano
Yungamo ati: “Aya masezerano, agamije guteza imbere amasoko ya karubone ahuriweho n’impande zombi, agamije kugabanya imyuka ihumanya ikirere no gushyigikira iterambere rirambye ry’abaturage bacu”, akomeza avuga ari inzira y’ubufatanye butajegajega hagati ya Leta n’abikorera ku giti cyabo, kugira ngo bakemurire hamwe ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere.”
Minisitiri Fu yagize ati: “Mu myaka yashize, Singapuru n’u Rwanda byashimangiye ubufatanye mu nzego zirebana n’ubukungu n’ikoranabuhanga mu by’imari. Aya masezerano yo kubungabunga ikirere ni uburyo bushya bwatewe n’imbogamizi zihangayikishije isi yose.
Akomeza avuga ko ubufatanye bw’ibihugu byombi, butazibanda gusa mubyo kubungabunga ikirere, ahubwo buzanateza imbere ishoramari, gukora udushya no guhanga ibyanya by’icyatsi kibisi mu Rwanda.
Aya masezerano yashyizweho umukono agamije gushyira mu bikorwa, ibikubiye mu ngingo ya 6 y’amasezerano yiswe aya Paris, agaragaza intambwe ikomeye mu bufatanye mu gushyira mu bikorwa urwego rw’isoko rya karubone.
Minisitiri Uwamariya yagize ati: “U Rwanda rwiyemeje kurushaho kunoza ubufatanye mu bya tekinike na Singapore kugira ngo rushobore gukoresha isoko rya karubone nk’uburyo bunogeye mu guhangana n’imihindagurikire y’ikirere“.

Yashyizweho umukono mu cyumweru cyahariwe ibidukikije 2025, muri Singapuru, mu nama ngarukamwaka ihuza abafata ibyemezo, baturutse mu nzego za Leta n’abikorera ku giti cyabo bahuje icyerekezo kimwe: aricyo, Kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima rufasha mu kubungabunga ingaruka z’imihindagurkire y’ikirere..
Nkusi Léon
