Papa Francisco yari muntu ki?
Inkomoko n’ubuto bwe
Jorge Mario Bergoglio yavukiye mu muryango w’abimukira b’Abanya-Italiya batuye muri Argentine. Se yari umukozi w’uruganda, naho nyina akaba umunyabukorikori n’umugore w’inararibonye. Mu buto bwe, Jorge yari umwana wicisha bugufi, ukunda gusenga, akanakunda gukorera abandi. Nubwo yakuriye mu muryango utifashije cyane, yari umuhanga mu ishuri kandi afite umutima wo gutabara no kwitangira abandi.
Yize ibijyanye n’inganda mbere y’uko yiyegurira umuhamagaro w’ubusaseridoti. Yakunze cyane igitabo cy’Ivanjili n’inyigisho za Yezu Kristu, maze birushaho kumutera ishyaka ryo kwinjira mu buzima bw’Ubusaseridoti.
Kwinjira mu muryango w’Abayezuwiti
Mu 1958, Jorge yinjiye mu muryango w’Abayezuwiti – umuryango wihariye mu Kiliziya Gatolika, uzwiho kwigisha no guharanira ubutabera. Yahawemo uburezi bwimbitse mu by’iyobokamana n’iyigandimi. Yatorewe kuba Padiri mu 1969.
Yabaye umuyobozi w’ishuri, umwarimu, ndetse n’umuyobozi wa Kiliziya mu rwego rw’intara, aho yagaragaje ubushishozi, ubunyangamugayo n’impuhwe zidasanzwe.
Kugirwa Musenyeri no gukundwa na rubanda
Mu 1992 yagizwe Musenyeri, nyuma aba Arikiyepisikopi wa Buenos Aires mu 1998. Icyo gihe, yari azwi nk’”Umwepiskopi w’abatishoboye”, kubera ubuzima yabagamo bwo kwicisha bugufi, kunyonga igare, kugenda n’amaguru, kwanga imodoka n’amacumbi y’icyubahiro. Yifatanyaga n’abaturage mu mibereho yabo ya buri munsi, akabasanga mu nkengero z’umujyi no mu bishanga aho abandi batinyaga kugera.
Jorge yaharaniye ko Kiliziya iba hafi y’abantu batagira kivurira, yitabira ubutumwa bw’ivugabutumwa butagendera ku byubahiro ahubwo bushingiye ku rukundo n’urugwiro.
Kugirwa Papa – Intangiriro y’icyerekezo gishya
Ku wa 13 Werurwe 2013, Jorge Mario Bergoglio yatorewe kuba Papa wa 266 wa Kiliziya Gatolika, asimbuye Papa Benedigito wa XVI. Yahisemo kwitwa Francisco, izina rifitanye isano na Mutagatifu Fransisiko wa Asizi – uzwiho kwitangira abatishoboye, kutagira byinshi, no gukunda ibiremwa byose by’Imana.
Yabaye Papa wa mbere ukomoka muri Amerika, ndetse n’Umuyezuwiti wa mbere, kandi akaba Papa wa mbere utari Umunyaburayi mu myaka isaga 1,200.
Imiyoborere ye – Urukundo rufite imizi
Papa Francisco yayoboye Kiliziya mu gihe cy’ihindagurika rikomeye ku Isi: intambara, ubukene, ihindagurika ry’ikirere, n’ihohoterwa rikorerwa abana n’abagore. Yahagurutse nk’ijwi ry’ababaye, yongera kwibutsa ko Kiliziya atari iy’abanyacyubahiro gusa, ahubwo ari iy’abakene, abababaye, n’abatitabwaho.
Ibikorwa by’indashyikirwa Papa Francisco yamenyekanyeho:
- Gufungura amarembo y’imbabazi ku batuye isi yose
- Gukomeza guhamya ko ubutunzi bukwiye kugabanwa mu kuri
- Kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina muri Kiliziya
- Kwifatanya n’impunzi n’abimukira
- Gusaba amahanga kwemera ihindagurika ry’ikirere nk’ikibazo gikomeye
Yagize ati: “Kiliziya ikwiye kuba nk’ubuvuzi buri ku rugabano rw’intambara, aho abayikomokaho bababarira, bakakira, bakanitaho abakomeretse.”
6. Ubugwaneza mu gupfa – Urupfu rw’umunyabuntu
Mu minsi ye ya nyuma, Papa Francisco yari arwaye umusonga n’ibibazo by’ubuhumekero. Nubwo uburwayi bwamuhangayikishaga, yakomeje inshingano ze kugeza ku cyumweru cya Pasika, ubwo yahaga umugisha abantu ahagaze mu idirishya rya Basilika ya Mutagatifu Petero.
Yitabye Imana mu ijoro ryo ku wa 21 Mata 2025 ku myaka 88, mu rugo rwe rwa Casa Santa Marta.
Umurage yasize
Yasize umurage w’imbabazi, ubumuntu n’ubusabane. Yafunguye amarembo ya Kiliziya ku bantu bose, by’umwihariko abari barayiciweho intege. Yabaye umushumba w’urukundo, uharanira ko amajwi y’abanebwe n’abanyantege nke agera imbere y’Imana.
“Urupfu rwa Papa Francisco si iherezo ry’icyizere, ahubwo ni itangiriro ry’ubuzima buhoraho. Papa Francisco yarasanganwe umutuma wuzuye impuwe, amenyesha is ko urukundo ruruta amategeko.“
Umusanzunews.rw
Umwanditsi: Alex RUKUNDO
Email: rukundoalex540@gmail.com
whatsap / Tel: +250 785 404 717
