RDC: Ingabo za Uganda za fatanyemo na CODECO, Fataki-centre umutekano ukomeje kuba ikibazo

RDC: Ingabo za Uganda za fatanyemo na CODECO, Fataki-centre umutekano ukomeje kuba ikibazo

Umutekano ukomeje kuba ikibazo i Fataki-centre no mu bice bitandukanye bya Djugu (Ituri) kuva ku wa Kabiri, tariki 18 Werurwe, nyuma y’uko abasirikare b’Ingabo za Uganda (UPDF) banyuze  kuri bariyeri  ya Fataki-centre ku gahato mu gitondo cya kare, baturutse i Mahagi.

 

Amakuru aturuka mu nzego z’umutekano avuga ko habayeho kurasana hagati y’aba basirikare ba Uganda n’inyeshyamba za CODECO i Fataki. Gusa, umuyobozi w’akarere ka Djugu ntiyemeje aya makuru. Ku rundi ruhande, hari urujya n’uruza rw’abaturage bahungira mu bice by’inkengero nk’uko bikomeza bitangazwa n’izo nzego.

Ahagana saa kumi za mu gitondo, umutwe wa gisirikare cya Uganda wanyuze ku gahato kuri bariyeri y’Ishami ry’Ikigo Gishinzwe Imisoro n’Amahoro muri Ituri (DGRPI) i Fataki, umujyi w’ubucuruzi uri ku birometero 80 uvuye i Bunia.

Amakuru dukesha Mediacongo avuga ko iyi myitwarire yateje umwuka mubi muri ako gace. Hari amakuru avuga ko inyeshyamba za CODECO zarashe amasasu mu rwego rwo kwerekana ko zanze kwinjirirwa n’ingabo za Uganda (UPDF) mu karere ka Djugu.

Ibi byateje umutekano mucye mu gihugu no gihunga kw’abaturage, bamwe batangira guhunga bava i Fataki, Djaiba, Bule, Gbakalu na Djugu-centre. Ku muhanda wa kaburimbo nimero 27 (RN 27), imodoka zahagaritswe by’agateganyo.

Ubwo Radio Okapi yageragezaga kuvugana n’umuyobozi w’akarere ka Djugu, Colonel Ruphin Mapela, yahakanye iby’uko habaye imirwano hagati ya UPDF n’inyeshyamba ati: “Nk’uko mubizi, turi mu bufatanye bw’ingabo bwemejwe ku rwego rwa gisirikare. Ndabizeza ko nta kintu cyabaye. Ingabo za Uganda ntizije kwica abaturage ba Kongo cyangwa guhangana n’imitwe yitwaje intwaro.”

Mu gihe kigeze hafi ku kwezi, ingabo za Uganda zakajije umutekano mu bice bitandukanye by’Intara ya Ituri. Nk’uko ubuyobozi bw’intara bubitangaza, ubwo bwiyongereye bw’ingabo buri mu rwego rwo gufatanya n’ingabo za FARDC mu guhashya ibikorwa by’inyeshyamba muri Ituri, by’umwihariko umutwe wa ADF.

Umusanzunews.rw

Alex RUKUNDO

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *