Perezida wa’ Amerika Trump agiye kuzamura imisoro y’ibicuruzwa biva mu mahanga

Perezida wa’ Amerika Trump agiye kuzamura imisoro y’ibicuruzwa biva mu mahanga

Ku wa Gatandatu, Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatangaje ko ateganya kongera imisoro ku bicuruzwa biva mu bihugu bitandukanye: Mexique izongerwaho 25%, Canada 25%, naho Ubushinwa bukongerwaho 10%, nk’uko bitangazwa n’ibiro by’Umukuru w’Igihugu.

 

Ariko ku wa Gatanu, Trump yatangaje ko ibitoro bituruka muri Canada bizasoreshwaho umusoro uri hasi, ungana na 10%, kandi ko ushobora gutangira gushyirwa mu bikorwa ku itariki ya 18 Gashyantare.

Perezida Trump yanavuze ko ateganya kuzamura imisoro ku bicuruzwa biva mu bihugu bigize Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi mu gihe kizaza, avuga ko uwo muryango utita kuri Amerika uko bikwiye.

Umuvugizi w’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Kaoline Leavitt, yavuze ko Canada na Mexique bishyiriweho iyo misoro kubera “kwihanganira ikwirakwizwa rya fentanyl,” ikiyobyabwenge cyagize ingaruka zikomeye muri Amerika, kikaba cyarahitanye abarenga miliyoni.

Trump yongeye kwemeza ko iyo gahunda igamije gukemura ibibazo by’abimukira binjira muri Amerika nta byangombwa bafite, banyuze ku mupaka, kimwe no guhangana n’ikusanywa rito ry’imisoro ku bicuruzwa biva mu bihugu bituranye na Amerika.

Ku wa Gatanu, Leavitt yabwiye itangazamakuru ati: “Ibi ni ibintu Perezida yari yaremeye gukora, rero ntiyivuguruje.”

Mu gihe cyo kwiyamamaza, Trump yari yaratangaje ko azazamura imisoro ku bicuruzwa biva mu Bushinwa kugera kuri 60%, ariko kuva yagaruka ku butegetsi, ntabwo yongeye kubigarukaho, ahubwo yasabye guverinoma ye kubikoraho ubushakashatsi.

Ibicuruzwa Amerika yaguraga mu Bushinwa ntibwiyongereye kuva mu mwaka wa 2018. Abasesenguzi mu by’ubukungu bavuga ko byatewe n’izamuka ry’imisoro Trump yari yarashyizeho mu gihe cya manadaye ya mbere.

Mu nama ya Davos muri Swisire, Ding Xuexiang, Minisitiri wungirije w’Ubushinwa, yavuze ko igihugu cye kiri gusuzuma uko cyabyaza umusaruro w’ibibazo by’ubucuruzi, ndetse kikaba gishaka kongera ibicuruzwa byohereza hanze.

Ubushinwa, Canada na Mexique bifitanye umubano ukomeye w’ubucuruzi na Amerika, ku buryo ibicuruzwa Amerika yaguraga muri ibyo bihugu mu mwaka ushize byageraga kuri 40%. Hari impungenge ko izamuka ry’imisoro ishobora guteza ikibazo gikomeye cy’ubucuruzi no gutuma ibiciro by’ibicuruzwa bizamuka muri Amerika.

 

Umusanznews.rw

Umwandits: Alex RUKUNDO

Number: +250 785 404 717

Alex RUKUNDO

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *