Tshisekedi yitabiriye Inama ya 55 y’Ubukungu ku Isi muri Suisse
Perezida Félix Tshisekedi, yageze muri Suisse kuri uyu wa Mbere, aho azitabira Inama y’Ubukungu ku Isi (World Economic Forum) ya 55 izabera i Davos kuva ku itariki ya 20 kugeza ku ya 24 Mutarama, ikaba ifite insanganyamatsiko igira iti: “Ubufatanye mu Gihe cy’Ikoranabuhanga ry’Ubwenge buhanitse (Intelligence Artificielle).”
Iyi nama ngarukamwaka ihuriza hamwe abayobozi b’ibihugu, abacuruzi bakomeye, abashakashatsi, ndetse n’imiryango itegamiye kuri leta kugira ngo baganire ku bibazo byugarije isi n’uturere dutandukanye.
Nk’uko byatangajwe n’ibiro bya Perezida, bimwe mu biganiro byitezwe bizibanda ku guhangana n’ibibazo by’ubushyamirane mu bihugu, guteza imbere ubukungu hagamijwe kuzamura imibereho y’abaturage, no guharanira impinduka mu rwego rw’ingufu zitangiza ibidukikije mu buryo burambye kandi budaheza.

Insanganyamatsiko y’uyu mwaka ishimangira akamaro k’ubufatanye mpuzamahanga muri iki gihe ikoranabuhanga rishingiye ku bwenge buhanitse, mudasobwa zifite ubushobozi bukomeye (quantum computing), ndetse na biotechnologie bikomeje guhindura imibereho y’abaturage mu buryo bwihuse.
Iyi nama izaha Perezida Tshisekedi umwanya wo kumurikira amahanga “umushinga munini” ujyanye no kurwanya ihindagurika ry’ibihe (climate change) no kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).
Perezida Félix Tshisekedi ari kumwe n’intumwa zigizwe n’abaminisitiri barimo uw’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, uw’ububanyi n’amahanga, ndetse n’uw’ibidukikije.
Umwanditsi: Alex RUKUNDO
