Perezida Kagame yangaje ko insengero zafunzwe zishobora kongera gufungurwa

Perezida Kagame yangaje ko insengero zafunzwe zishobora kongera gufungurwa

Perezida Paul Kagame, yatanze icyizere ko insengero zafunzwe hirya no hino mu gihugu, zamaze kuzuza ibyo zasabwaga, zishobora kongera gufungurwa.

 

Mu kwezi kwa Kanama 2024, Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) rwatangaje ko amatorero asaga ibihumbi 13 yakorewe ubugenzuzi, aho 59.3% byayo yafunzwe kubera ko atujuje ibisabwa.

Muri ayo matorero yafunzwe, hari ayari afite ibibazo byoroshye byashoboraga guhita bikemurwa, ariko hakabamo n’andi yasabwaga guhindura byinshi kugira ngo yuzuze ibisabwa. Hari kandi n’ayafunzwe asanzwe akora nta burenganzira bwo gukorera mu Rwanda, aho byagaragaye ko hari abantu ku giti cyabo cyangwa amatsinda yashingaga insengero nta byangombwa bafite.

Ubwo Perezida Kagame yavugaga ku kibazo cy’amatorero yafunzwe mu kiganiro n’abanyamakuru ku wa 9 Mutarama 2025, yagaragaje ko ababishinzwe bakwiye gusuzuma niba koko ibyo basabye byarashyizwe mu bikorwa.

Ati: “Uko amatorero yafunzwe, aho bafunze babwiye abantu impamvu. Hari bamwe batabashije kubyumva cyangwa kubyemera, ariko hari n’abandi babishyize mu bikorwa. Niba hari abujuje ibisabwa, ubwo igisigaye ni uko abayafunze bakwiye gusubira inyuma bakareba niba koko ibyo basabye byarakozwe.”

Perezida Kagame yangaje ko insengero zafunzwe zishobora kongera gufungurwa

Perezida Kagame yavuze ko atumva impamvu amatorero akomeje kuba ikibazo cyane cyane ku mugabane wa Afurika, aho yemeje ko bishobora guterwa no gushaka ku rangaza abaturage cyangwa kubayobya.

Ati: “Ikibazo cy’amatorero cyavuzweho byinshi. Iyo witegereje mu buryo bwimbitse, ubona ko ahanini biba mu bihugu bya Afurika. Sinzi niba ahandi ku isi amatorero yaba ikibazo nk’uko bimeze iwacu.”

Yongeyeho ko amatorero ajya gufungwa byatewe n’imikorere idahwitse n’akajagari, akavuga ko hakwiye gushyirwaho uburyo bw’imikorere busobanutse kandi buboneye.

Perezida Kagame si ubwa mbere agarutse ku kibazo cy’amatorero. Mu muhango wo kwakira indahiro z’Abadepite n’umukuru wa guverinoma ku wa 14 Kanama 2024, yavuze ko akajagari n’ubutekamutwe amwe mu matorero agomba guhagarikwa.

Icyo gihe yagize ati: “Hari abantu bateka imitwe banyuze mu madini n’amakanisa, bakambura abaturage ibyabo. Abo bagomba gusorera amafaranga binjiza, yaba yavuye ku kuri cyangwa ku binyoma, hagashyirwaho uburyo busobanutse.”

Mu mpera z’umwaka ushize, RGB yatangiye gahunda yo kugenzura insengero zafunzwe ko zujuje ibisabwa. Amatorero n’amadini atandukanye yamaze gutangaza ko zimwe mu nsengero zayo zafunzwe kubera kutuzuza ibisabwa zasubiye ku murongo, asaba ko zakongera gufungurirwa.

Amatorero n’amadini yinjiye muri 2025 afite umuhigo wo gukora ibishoboka byose ngo insengero zafunzwe zemererwe kongera gukora.

 

Umusanzunews.rw

Umwanditsi: Alex RUKUNDO

Alex RUKUNDO

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *