RDC: Igisirikare cya FARDC kivuga ko cyisubije umujyi wa Masisi
Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) kiravuga ko cyongeye kwigarurira umujyi wa Masisi wari warigaruriwe n’inyeshyamba za M23 mu mpera z’icyumweru gishize nyuma y’imirwano ikaze.
Ku wa Gatandatu, umutwe M23, wari watangaje ko wafashe uwo mujyi nyuma y’iminsi ine y’imirwano ikaze mu nkengero zawo. Ibyo Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi na Leta Zunze Ubumwe za Amerika ryamaganye.
Umuvugizi w’igisirikare cya RDC, Jenerali Majoro Sylvain Ekenge, yemeje ko uwo mujyi wongeye kwigarurirwa, kimwe n’utundi duce twinshi, ndetse avuga ko imirwano ikomeje mu misozi ikikije Masisi.
Mu butumwa yagejeje kuri BBC Gahuzamiryango, Jenerali Majoro Ekenge yagize ati: “Ndemeje ko ingabo za FARDC, uretse kugarura umujyi wa Masisi, zigaruriye kandi Ngungu ndetse zafashe ibirindiro by’uyu mutwe biri mu misozi ikikije umujyi wa Sake, ndetse n’akarere ka Bweremana, mu bice bya Karuba, Kimoka, Rutoboko, na Bikataka.”
Amakuru aturuka i Masisi avuga ko uwo mujyi wongeye kwigarurirwa ku gicamunsi cyo ku wa Gatatu nyuma y’igitero cyakozwe n’ingabo za FARDC zifashijwe n’itsinda ry’ingabo z’abaturage rizwi nka Wazalendo.
Ubwo M23 yatangazaga ko yigaruriye Masisi, hari ababonaga ko ari uburyo bwiza bwo kugerageza kwigarurira undi mujyi ukomeye wa Walikale.
UMUSANZUNEWS.RW wgerageje kuvugisha abayobozi ba M23 kugira ngo bagire icyo batangaza kuri ayo makuru, ariko kugeza ubu ntacyo barasubiza.
Guhera mu mpera za 2021, M23 umaze kurwana n’ingabo za RDC mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru aho yigaruriye uduce twinshi mu turere dutanu kuri dutandatu tugize iyi ntara.
Leta y’u Rwanda irashinjwa gushyigikira uyu mutwe, aho raporo z’impuguke za ONU zivuga ko ifite ingabo zigera ku 4000 ziri kurwana ku ruhande rwa M23. Gusa Leta y’u Rwanda irabihakana, ahubwo igashinja RDC gukorana byahafi n’umutwe w’inyeshyamba za FDLR uregwa kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Umwanditsi: Alex RUKUNDO
