Ukraine yagabye igitero cya drone cyagiza ibikorwa remezo by’u Burusiya
Abayobozi b’igihugu cya Ukraine batangaje ko indege zitagira abadereva za Ukraine zagabye igitero ku ruganda rwa lisansi n’ingufu mu karere ka Kaluga ko mu Burusiya.
Guverineri w’aka karere yemeje aya makuru avuga ko uruganda rwahiye rukarumana nk’uko iyi nkuru dukesha Deutsche Welle ikomeza ivuga.
Ni kimwe mu bitero biheruka bya Ukraine ku nganda z’ingufu z’u Burusiya, mu gihe impande zombi zihanganye wagirango zirimo kurushanwa kwangiza aho bikura ingufu z’amashanyarazi mu bitero byambukiranya imipaka.
Hagati aho, abantu bagera kuri 23 bakomerekeye mu bitero by’u Burusiya mu Mujyi wa Kharkiv uherereye mu majyaruguru ya Ukraine.

ubundi izo ntambara barwa n’iziki niba bafite imbaraga cyagwa amafaranga menshi nibayafashishe imiryango itishoboye, cyagwa bafate isuka bahinge