LIVE: Abanyamerika bagiye kongera kwihitiramo Perezida ugomba kubayobora mu myaka ine iri imbere
Ku nshuro ya 60, Abanyamerika bagiye kongera kwihitiramo Perezida ugomba kubayobora mu myaka ine iri imbere, abakandida b’ingenzi bakaba Donald Trump w’Ishyaka ry’Aba-Républicain uhanganye na Kamala Harris w’Ishyaka ry’Aba-Démocrates.
Abanyamerika bafite uburenganzira bwo gutora barenga miliyoni 240, harimo abamaze gutora mbere y’igihe bagera kuri miliyoni 70.
Byitezwe ko Abanyamerika benshi bari bwitabire aya matora bitewe n’uburyo amashyaka yombi yashyize imbaraga mu gushishikariza abantu kuzayitabira, ndetse n’imibare y’abatoye mbere y’igihe ikaba iri hejuru ugereranyije n’amatora yo mu bihe byashize.
Mu matora aheruka mu 2020, hejuru ya 66% by’abari ku rutonde rw’abatora baritabiriye, uwo mubare ukaba wari uvuye kuri 60.1% bari bitabiriye mu matora yari yabanje.
Ibyiyumvo by’Abanyarwanda ku matora ya Perezida wa Amerika
Abanyarwanda benshi biteze kumenya Perezida mushya wa Amerika ugomba gusimbura Joe Biden wamaze gukuramo ake karenge kubera izabukuru, agasimburwa na Kamala Harris.
Nubwo abakandida ari bane, abahabwa amahirwe menshi ni babiri aribo Kamala Harris w’imyaka 60 na Donald Trump w’imyaka 78.
Nubwo amatora agiye kubera mu bilometero bisaga ibihumbi 11 uvuye mu Rwanda, Politiki ya Amerika ni imwe mu zo Abanyarwanda bakurikiranira hafi cyane.

Impamvu ni uko uzatorwa wese, politiki ye mu buryo bumwe cyangwa ubundi izagira ingaruka ku bihugu bya Afurika n’u Rwanda rurimo.
IGIHE yaganiriye na bamwe mu Banyarwanda b’ingeri zose, bagaragaza aho bagaze hagati y’abakandida babiri b’ibikurankota bahataniye kuyobora Amerika.
Impamvu aya matora akorwa ku wa Kabiri
Mu mateka ya Amerika, kwitabira amatora byari ingorabahizi kubera ko ibiro by’itora byari kure cyane ya benshi. Byabasabaga abahinzi gukora ingendo ndende zashoboraga no kubatwara umunsi wose, bajya gutora Umukuru w’Igihugu cyangwa se abagize Inteko Ishinga Amategeko.
Bitewe n’uko Abanyamerika benshi bari abakirisitu bamaramaje, ntabwo byari gushoboka ko amatora yari gushyirwa ku Cyumweru cyangwa se ku wa Gatandatu, kuko bemeraga ko ari iminsi yo gusenga Imana no kuruhuka.
Bigendanye na rwa rugendo rurerure rugana ku biro by’itora, bamwe mu Banyamerika batekereje ko ku wa Gatatu ari wo munsi mwiza wo gutoreraho. Bashakaga gushyira intera ihagije hagati y’impera z’icyumweru n’umunsi w’itora.
Ariko umunsi wa Gatatu ntibawemeranyijeho bitewe n’uko abenshi bagaragaje ko bitashobokera bitewe n’uko wari umunsi wo kujya kugurisha umusaruro wabo ku isoko.
Abanyamerika basubiye inyuma, babona bakwiye kujya batangira urugendo ku wa Mbere berekeza ku biro by’itora kugira ngo batore ku munsi ukurikiraho, ari wo ku wa Kabiri.
Nubwo Abanyamerika muri rusange batora ku wa Kabiri, hari ababona ko uyu munsi urimo imbogamizi bitewe n’uko abenshi baba bari mu kazi kuri uyu munsi. Ntabwo muri Amerika hakiri ubwiganze bw’abahinzi nko mu kinyejana cya 19, kuko ubu hasigaye abatagera no kuri 2%.
Mu matora yo muri iki kinyejana cya 21, abatora baragabanyuka bitewe n’uko baba bari mu kandi kazi. Aho bifuza ko yakwimurirwa mu mpera z’icyumweru, cyangwa se akagumishwa ku wa Kabiri, ariko uyu munsi hakajya hatangwa ikiruhuko ku rwego rw’igihugu.
Ibi byifuzo na byo Amerika yabonye ko birimo imbogamizi, mu 2020 ishyiraho gahunda yo gutora hifashishijwe ikoranabuhanga, aho ushaka gutora yabikorera mu rugo (mail-in ballot). Abatekereza ko bazaba bahuze ku wa Kabiri, na bo bemerewe kujya batora mbere y’igihe, amajwi yabo azatangarizwa rimwe n’ay’abatoye ku munsi nyirizina.
Umwanditsi: Alex RUKUNDO
