JVS Swithgears, INDIA nimwe muri kapani zagaragaje ibikorwa muri Afric Energy Expo
Uya wa 4 Ugushyingo 2024, u Rwanda rwakiriye imurikabikorwa n’inama mpuzamahanga rigamije iterambere ry’ingufu zikomoka ku masharazi muri Afurika, iri murikabikorwa rizamara iminsi itatu.
Umuhango wo gutangiza za iri murikabikorwa wayobowe n’ Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ibikorwa Remezo (MINIFRA) Oliver KABERA, Ndetse witabirwa n’abayobozi batandukanye ku rwego rwa Afurika.
Harimo kandi ibigo by’ingenzi bikora mu bijyanye n’ingufu z’imirasire y’izuba, hamwe n’abantu bavuye mu ibihugu bitandukanye bashishikajwe no kumenya aho iterambere ry’ingufu aho rigeze ku mugabane wa Afurica.

Minisitiri Oliver KABERA, mu ijambo rye, yagaragaraje ko iyi nama izatanga umusaruro ukomeye mu iterembere ry’ingufu z’amashanyarazi, anashimangira ko izafasha mukurwanya imihindagurikire y’ikirere.

Ati:” iyi nama y’ihuriro y’abakora ingufu zibyara amashanyarazi muri Afurik igomba kurangira habonetse ibisubizo by’amashanyaraz mu Rwanda, dufite imigambi yo kongera ingufu z’amashanyarazi , ariko iyi nama iratubera impamvu zinza yo guhura n’abantu batandukanye kandi bashoboye cyagwa n’abashobora gushora imari yabo mu bikorwa dutenganya gukora muri NST2, mu myaka 5 iri imbere.
Misiteri y’ibikorwaremezo igaragaza ko u Rwanda rufite intego yo kugeza amashanyarazi mu ngo z’abaturage, n’ahari ibikorwa bizabyara inyungu ku gipimo cya 100% mu 2030, aho muri yo 60% izaba ikomoka ku ngufu zitangiza ibidukikije n’ingomero.
kugeza ubu imibare ya REG igaragaza ko ingo 77.07% ari zo zifite umuriro w’amashanyarazi zivuye kuri 34% zariho m 2017.

Irimurikabikorwa ni amahirwe meza ku Rwanda nk’igihugu cyayakiriye, aho ari uburyo bwiza bwo kwerekana aho u Rwanda rugeze mu bijyanye n;ingufu zitagiza ubudukikije, ndetse bukaba ari n’ubwuryo bwo kuganira n’abashoramari mu rwego rwo kurebera hamwe uko twaregera ibidukikije.
Iyi nama izamara iminsi itatu, yitenzweho guhindura ibikorwa by’ingufu zikomoka ku mirasire y’izuba no kuzamura ubukungu bwu Rwanda binyuze mugusanganira abashoramari bazafasha Goverinoma muri gahunda yo kurengera ibidukikije.



Umwanditsi: Alex RUKUNDO
