Indoneziya igiye guhagarika ibikorwa byo kubaka amahoteli n’amarestora mu kirwa cya Bali

Indoneziya igiye guhagarika ibikorwa byo kubaka amahoteli n’amarestora mu kirwa cya Bali

Indoneziya yatangaje ko igiye guhagarika ibikorwa byo kubaka amahoteli n’amarestora mashya ku butaka bwagenewe ubuhinzi ku kirwa cya Bali kizwiho cyane mu bukerarugendo, nyuma y’imyuzure yatewe n’imvura nyinshi yahitanye nibura abantu 18.

Ku itariki ya 10 Nzeri, Bali yagize ibihe bidasanzwe nyuma y’imyuzure ikaze cyane kurusha indi yose yari yarabaye mu myaka isaga icumi ishize. Iyo myuzure yatewe n’imvura nyinshi yangije bikomeye amazu, ibikorwa rusange ndetse n’ibikorwaremezo, kandi yagize ingaruka ku bantu ibihumbi mu mujyi wa Denpasar n’uturere tuwukikije.

Imiryango irengera ibidukikije imaze igihe iburira ku ngaruka zishobora guturuka ku bukerarugendo bwibasiye iki kirwa, bavuga ko bagambo gushyiraho ingamba zikaze zo kuregera ubutaka buhigwamo cyane bishobora kugabanya ibyago by’imyuzure n’ibind.

Goverineri wa Bali, Wayan Koster, yatangaje muri iki cyumweru ko hashyizweho amabwiriza mashya.

Ku itariki ya 14 Nzeri  yagize ati:“ Guhera uyu mwaka, koko, hari amabwiriza yashyiriweho, abayobozi b’uturere twose n’abayobozi b’imijyi yose ya Bali.”

Yongeyeho ati:“ Nyuma yo guhangana n’imyuzure, tuzongera guhura kugira ngo twemeze ko nta byangombwa bishya bizongera gutangwa byo kubaka amahoteli, amarestora cyangwa izindi nyubako ku butaka bwa genewe ubuhinzi, cyane cyane imirima y’umuceri,” nk’uko byatangajwe n’Ikigo cy’Itangazamakuru cya Leta ya Indoneziya.

Yakomeje agira ati:“ Guhera uyu mwaka, imyubakire izajya ijyana n’igishushanyo mbonera cy’imyaka 100 cya Bali. Guhera mu 2025, nta butaka bw’ubuhinzi buzongera guhindurwa ngo bw’ubakwemo inzu z’ubucuruzi.”

Bali, izwi ku misozi uriho imirima y’umuceri ishyushye n’amahoteri ku nkengero z’inyanja, uyu musozi wahindutse cyane mu myaka igera kuri 50 ishize. Aho abaturage n’abakerarugendo bagiye banenga umuvundo w’imodoka, umwanda ndetse n’imyitwarire mibi y’abanyamahanga baje bazanywe n’amahoteri n’amaresitora byagije iki kirwa.

Umwaka ushize, Indoneziya yari yatangaje ko izashyiraho moratoire ku mahoteli mashya kubera ubwoba bw’’inyubako ziyogera, ariko uwo mushinga ntiwakozwe. Amategeko mashya ateganyijwe ko azatangira gushyirwa mu bikorwa bitarenze muri uyu mwaka wa 2025.

Izi ngamba zishingiye ku bushishozi bw’Ikigo cy’igihugu cy’ubumenyi bw’ikirere cyari cyatangaje ko hashobora kubaho igihe cy’imvura nyinshi idasanzwe muri uyu mwaka, byiyongera ku kibazo gikomeye cy’umwanda cyagiye gitera imyuzure mu bice bitandukanye kubera ko yagiye ifunga inzira z’amazi, harimo na Bali.

Imyuzure isanzwe iboneka muri Indoneziya mu gihe cy’imvura kiba hagati ya Nzeri na Werurwe. Nyamara, abashakashatsi bavuga ko ikibazo cy’ihindagurika ry’ikirere gituma imvura yongera ubwinshi n’ubukana, bigatuma imyuzure yiyogera. Ikindi, amashyamba akomeje gutemwa n’iterambere ridahagarara, byose bikaba byongera byago by’imyuzure.

Minisitiri w’Ibidukikije wa Indoneziya, Hanif Faisal Nurofiq, yavuze ko ayo mategeko mashya ari intambwe ikomeye kuri Bali.

Yagize ati:“ Ibi kandi ni ingenzi cyane ku bukerarugendo bwa Bali kuko imyuzure iheruka yabaye ikibazo gikomeye.”

Yongeraho ati:“ Mu by’ukuri, nari nabwiye goverineri icyumweru gishize ko nifuza ko ahita ahagarika kubaka ku butaka bwa Bali.”

Abashakashatsi bavuga ko imvura nyinshi idasanzwe igenda ikaza cyane umurgo bitewe n’ihindagurika ry’ikirere ryatejwe n’abantu hirya no hino ku isi, cyane cyane i Burayi, muri Aziya, mu majyepfo n’iburasirazuba bwa Amerika ya Ruguru, ndetse no mu bice bya Amerika y’Epfo, Afurika na Ositaraliya.

Ibi biterwa n’uko ikirere gishyuha cyane kibika umwuka mwinshi ariwo uhindukamo imvura. Kubera iyo mpamvu, imyuzure igenda iba myinshi kandi ikomeye cyane, ariko nanone ikaba igirwamo uruhare n’imikoreshereze mibi y’amashyamba n’ubutaka.

Alex RUKUNDO

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *