Rubavu: Abafite ubumuga bambutsa imizigo i Goma barasaba kwemererwa kwambutsa ibicuruzwa byose
Umusaza Bazuruwiha Uzieli, ufite ubumuga, akaba amaze imyaka irindwi akoresha igare rye ry’abafite ubumuga mu kazi ko kwambuta imizigo ku mupaka wa Rubavu na Goma avuga ko ubu yugarijwe n’ubukene kubera ko igare yariparitse kuko adashobora gukomeza akazi ke bitewe n’uko ubu mu mugi wa Goma ubucuruzi butagikorwa nka mbere y’uko uwo mujyi ufatwa n’ingabo za AFC/M23.
Kimwe na bagenzi ba bakoranaga ako kazi ko kwambutsa imizigo bakoresheje amagare yábafite ubumuga, Bwana Bazuruwiha Uzieli avuga ko kuva umugi wa Goma wafatwa na AFC/M23, akazi kabo k’ubwikorezi bw’ibicuruzwa kazambye kubera ko hari ibicuruzwa byinshi batakemererwa gutwara ku magare yabo babyambukana imipaka.
Kubera intambara igikomeje mu burasirazuba bwa Congo no mu mugi wa Goma, ubu ngo batwara ibintu bike kuko batemerewe gutwara ibikorerwa mu nganda kandi aribyo byabishyuraga amafranga menshi. Ibyo bicuruzwa birimo: Inzoga zikorwa na Bralirwa, Skol na fanta, ibinyobwa, amata; ibinyobwa byose bikorerwa mu nganda ndetse n’ibikoresho byose by’ubwubatsi birimo amabati,imisumari…
Muri iyi minsi ngo ibicuruzwa byose bikorerwa mu nganda bigomba gutwarwa n’imodoka gusa. Ibi rero byagabanije akazi k’abatwara imizigo bafite ubumuga baboneraga mu gutwara bene iyo mizigo. Madamu Ikimpaye Angelique, ufite abana batatu, avuga ko nibura ku munsi yatahanaga ibihumbi bitari munsi ya bitanu, (5000 Frw).
Kuri we ngo ubu ibintu byarazambye ku buryo hari n’ubwo yirirwa ategereje uwamuha akazi agataha adacyuye n’amafranga igihumbi. Aba ba rwiyemezamirimo ba bavuga ko amafranga bakuraga mu gutwara imizigo ku magare y’abafite ubumuga babikuaragmo amafranga yabafashaga no gutanga akazi ku bantu benshi barimo abakozi babasunikaga ku magare ndetse n’ababipakira n’ababipakurura.
Abakora aka kazi ko kwambutsa ibicuruzwa ku magare y’abafite ubumuga, bahuriye muri koperative COTRRARU, bavugaga ko aka kazi kabzaaniraga amafaranga atunga imiryango yabo bikabarinda gusabiriza. Umuyobozi wa COTRRARU, Bwana Niyonzima Evariste, avuga ko iyi koperative igizwe n’abanyamuryango 287, barimo abamugariye ku rugamba 28.
Uyu muyobozi nawe akaba yemeza ko imwe mu ngaruka zikomeye zakomotse ku ntambara ibera mu burasirazuba bwa Congo, harimo ko ubutegetsi bushya bwa AFC/M23 buyobora umujyi wa Goma bwategetse ko ibicuruzwa bikorerwa mu nganda bitazajya byambutswa mu magare y’abafite ubumuga.

Nyuma yaho umugi wa Goma ufatiwe na AFC/M23, gutwara ibicuruzwa byakorewe mu nganda byahawe sosiyete ikoresha imodoka.
Abakora aka kazi ko kwambutsa ibicuruzwa ku magare y’abafite ubumuga, bahuriye muri koperative COTRRARU bakaba bemerewe gutwara gusa ibiribwa nk’imboga, ibijumba, ibirayi, …mu gihe mbere bari bemerwe gutwara ibicuruzwa byose nk’ibikoresho by’ubwubatsi ndetse n’ibindi bicuruzwa byose bifite agaciro ari nabyo byatumaga babasha kubona agatubutse.
Abakora ubu bwikorezi bakaba bavuga ko bafite ubwoba bwo kugarizwa n’ubukene, ubuzima bwabo bukazarushaho kuba bubi kuko ngo uko babibona basanga intambara ibera mu burasirazuba bwa Congo ntawamenya igihe izarangirira.
Umunyamabanga nshingwanikorwa w’urwego rw’igihugu rw’Abafite ubumuga, Bwana Ndayisaba Emmanuel, yizeza ko urwego ayobora rugiye gukurikirana kugira ngo rukorere ubuvugizi abafite ubumuga bakeneshejwe no kubuzwa akazi kari kabatunze.
Barishimira nibura ko na make babona bayacyura.
Abanyamuryango ba COTRRARU bishimira ko nubwo batakibona amafranga menshi nka mbere y’uko Goma ifatwa, ariko nibura barayacyura Atari nka mbere bayamburwaga n’abasirikari, abapolisi cyangwa abo mu zindi nzego zitandukanye zo muri Congo nta kirengera.
Umuyobozi wa COTRRARU avuga ko hari n’abari baraciwe ku butaka bwa Congo, cyane nk’abakomerekeye ku rugamba baratotezwaga bitwa ngo ni ba maneko b’ubutegetsi bw’u Rwanda. Ubu ngo buri wese aragenda mu mujyi wa Goma nta kibazo.
Ati “turishimira ko ubu tubanye neza, ndetse n’ibyo tujyanayo twishyurwa tukayacyura, mu gihe mbere batwamburaga ayo twakoreye, ndetse bamwe bagahohoterwa, bagakubitwa, bagafungwa,…”.
Gusa ariko ngo bahawe no kujyanayo nk’ibyo bajyanagayo mbere byaba byiza kurushaho kuko byatuma babona udufaranga dutubutse nk’uko byagendaga mbere nubwo hari igihe bamburwaga.

Umwanditsi: Nkusi Leon
