Polisi y’u Bwongereza Yatangiye Gukurikirana Ibyavugiwe ku Rubyiniro rwa Bob Vylan na Kneecap

Polisi y’u Bwongereza Yatangiye Gukurikirana Ibyavugiwe ku Rubyiniro rwa Bob Vylan na Kneecap

Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza Keir Starmer n’abategura iserukiramuco rya Glastonbury batangaje ko bababajwe n’indirimbo zirimo amagambo asebya ingabo za Israeli zaririmbiwe ku rubyiniro.

 

Kuri uyu wa Gatandatu ushize, ubwo itsinda rya muzika rihuje injyana ya Punk na Rap rizwi nka Bob Vylan ryari ku rubyiniro rw’iryo serukiramuco, baririmbye amagambo agira ati:“ Urupfu, urupfu ku ngabo za IDF (Israel Defense Forces), igisirikare cya Leta ya Israeli.

Polisi yatangaje ko iri gukora iperereza ku byabaye, kugira ngo harebwe niba hari icyaha cyakozwe gishobora gutuma hatangizwa iperereza. N’ubwo izina ry’umuhanzi ritaratangazwa, bigaragara ko ibikorwa byibasiraga Bob Vylan byarushijeho gukomatanywa n’ibyo itsinda ry’abaraperi b’Abanya-Irlande rizwi nka Kneecap, ryagaragaye kuri urwo rubyiniro, naho nabo bagaragaje amagambo akaze arwanya Israeli.

“Itangazamakuru ryatambukije amashusho agaragara ko yarimo amagambo ashobora gukurura urwango, ubu harimo gukorwa isesengura ngo bamenye niba hari icyatuma hatangizwa iperereza ryimbitse,” nk’uko Polisi yo mu gace ka Avon na Somerset iri mu burengerazuba bw’u Bwongereza aho iserukiramuco ryabereye, yabitangarije ku rubuga rwa X (Twitter) ku wa Gatandatu nijoro.

Mo Chara, aririmbira mu iserukiramuco rya Glastonbury Festival

Starmer yagize ati:“ Nta mpamvu n’imwe yatuma amagambo yuzuyemo urwango nk’ariya ashyigikirwa. Navuze ko itsinda Kneecap ritagomba guhabwa umwanya ku rubyiniro, kandi ibyo bivuga ko n’abandi bahanzi bose bagaragaza urwango itera ubwoba cyangwa urugomo.”

Abategura iserukiramuco rya Glastonbury nabo banenze bikomeye amagambo ya Bob Vylan, itsinda rigizwe n’abasore babiri: umuririmbyi akaba n’umucuranzi wa gitari witwa Bobby Vylan, hamwe n’ukoma ingoma witwa Bobbie Vylan.

Bagize bati:“ Ayo magambo baciye ku murongo ukwiye. Tuributsa buri wese uri mu bagize uruhare mu gutegura iri serukiramuco ko ntagushyigikira urwango, ivangura cyangwa urugomo.”

Ambasade ya Israeli mu Bwongereza nayo yamaganye ibyo abo bahazi bakoze ati:“ amagambo y’urwango n’ashishikariza imvururu yavugiwe ku rubyiniro.”

Iryo tsinda rya Bob Vylan ntiryigeze risubiza ubwo ryabazwaga niba ahari icyo bavuga ku byobaregwa.

DJ Provai wo mu itsinda rya Kneecap, yambaye balaclava mu mabara y’ibendera rya Irlande, arataramira abafana mu iserukiramuco rya Glastonbury Festival

Starmer yanenze televiziyo y’igihugu ya BBC isanzwe itambutsa ibirori bya Glastonbury mu buryo bwa live, kubera ko yerekanye ayo mashusho. Ati: “BBC igomba gusobanura uburyo ayo mashusho yagiye ku mbuga zayo.”

BBC mu gusubiza yagize iti:” zimwe mu mvugo zagiye zivugwa n’iri tsinda zateye abantu benshi agahinda, ariko ko ubwo ayo magambo yavugwaga habayeho kuburira abarebaga amashusho ko hari amagambo akomeye ashobora gukomeretsa benshi.

Iki gitaramo cya Bob Vylan cyabereye ku rubyiniro rwa West Holts, mbere y’uko itsinda rya Kneecap rikomoka muri Irlande riza ku rubyiniro, rikitabirwa n’abantu benshi, aho naryo ryavuze amagambo yibasira Keir Starmer ndetse rigaragaza ibitekerezo bikomeye birwanya Israeli babicishije mu ndirimbo baririmbye.

Umwe mu baririmbyi ba Kneecap, Liam Óg Ó hAnnaidh, yagize ati: “Nta mahoro ashoboka yaboneka, Israeli irimo gukora ibyaha by’intambara.”

Moglai Bap aririmba muri Glastonbury Festival

Uyu muhanzi aherutse gushijwe icyaha cy’iterabwoba ubwo yazamuraga ibendera ry’umutwe wa Hezbollah ushyigikiwe na Iran . Yabiteye utwtsi avuga ko arengana.

Starmer  yavuze ko bitari “bisanzwe” ko itsinda Kneecap ryemererwa kuririmba muri Glastonbury.

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ubuzima, Wes Streeting, nawe ku cyumweru yatangaje ko amagambo ya Bob Vylan yamubabaje, ariko ananenga ibikorwa by’ubugizi bwa nabi bikomeje gukorwa n’abimukira b’Abanya-Israeli mu Ntara ya West Bank.

Yagize ati:“ Ndashishikariza na Ambasade ya Israeli kwisuzuma ku buryo abaturage bayo ndetse n’abimukira bo muri West Bank bitwara.”

Umusesenguzi wa politiki Ash Sarkar yavuze ko nta gitangaje kirimo, kuko ibirori bya punk bizwiho kutarya iminwa.

Ati: “Niba mudashaka ko abahanzi ba punk bavuga ibidakwiye, ntimukabashyire ku rubyiniro.”

Abafana bafite amabendera ya Palesitine

Umusanzunews

Umwanditsi: Alex RUKUNDO

Email: rukundoalex540@gmail.com

Whatsap / Tel: +250 785 404 717

Alex RUKUNDO

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *