Uburyo Umwaka mushya wa 2025 wakiriwe ku Isi, Putin byose bizagenda neza

Uburyo Umwaka mushya wa 2025 wakiriwe ku Isi, Putin byose bizagenda neza

Mu ijambo ryo gutangiza umwaka mushya, Perezida Vladimir Putin w’u Burusiya yafashe umwanya wo guhumuriza igihugu cye, agira ati: “Twizeye ko byose bizagenda neza” mu mwaka wa 2025.

Mu ijambo yavuze saa kumi n’ebyiri z’umugoroba, ku isabukuru y’imyaka 25 yuzuye kuva agiye ku buyozi mu ijambo rye rya mbere nk’Umukuru w’Igihugu cy’u Burusiya, yagize ati: “Uyu munsi dutangira umwaka mushya, turatekereza ku hazaza.

“Twizeye ko byose bizagenda neza, kandi nta kindi cy’ingenzi kuri twe usibye gukomeza gutera imbere. Turabizi neza ko mu mateka yacu, mu bihe biriho ubu ndetse no mu bihe bizaza, agaciro kacu kazahora ari ejo hazaza h’u Burusiya n’imibereho myiza y’abaturage bacu.”

Perezida Putin yashimiye kandi ingabo ziri ku rugamba muri Ukraine, ariko ntiyigeze avuga byinshi ku bijyanye n’intambara cyangwa ubukungu bw’igihugu.

Kigali mu Rwanda

Ibiciro byariyongereye kugera kuri 9,5% mu Burusiya mu mwaka ushize, nk’uko bitangazwa n’ibiro ntamakuru Reuters, nyuma y’uko Banki Nkuru y’iki gihugu ifashe icyemezo cyo gushyira inyungu yayo ku gipimo cya 21%.

Hagati aho, nta gahenge Perezida Putin yahaye Ukraine mu ntambara yatangije muri Gashyantare 2022.

Hashize akanya gato umwaka mushya utangiye, u Burusiya bwahise butera Ukraine indege zidafite abapilote (kamikaze drones), nk’uko byatangajwe n’ingabo za Ukraine zirwanira mu kirere. Ibi bitero byibasiye intara za Kharkiv, Poltava, Cherkasy, na Chernihiv.

Londres mu Bwongereza

Ku ruhande rwe, Perezida Volodymyr Zelensky wa Ukraine yizihije umwaka mushya ashimira abaharanira ubwigenge bw’igihugu cye.

Mu ijambo rye yagize ati: “Ukraine iracyahagaze neza, ntiyacitse intege, ireba imbere kandi ifite icyizere ku hazaza hayo n’intsinzi yayo.

“Ndashimira buri wese ku mwaka wa 2024. Abaturage bacu batsinda ibibazo by’amoko yose mu cyubahiro. Kuri bo, kuba umuturage wa Ukraine ni isoko y’agaciro n’icyubahiro.”

Mu ijambo rye ryo gutangiza umwaka mushya, Perezida Zelensky yavuze ko yizeye ko Donald Trump, uherutse gutorwa nk’umukuru w’igihugu cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ” afite ubushake” bwo kugarura amahoro muri Ukraine.

Australia

Ati: “Nta gushidikanya, Perezida mushya wa Amerika ashaka  kuzana amahoro no guhagarika iterabwoba rya Putin. Asobanukiwe ko ikintu cya mbere kidashobora kugerwaho hatabayeho icya kabiri.

“Ibi ni ibitero bigaragara by’igihugu cy’ibyihebe ku gihugu cyiyubashye. Ndizeye ko turi kumwe na Amerika dufite ubwo bushobozi bwo guhatira u Burusiya kwemera amahoro arambye.”

Hong Kong m’Ubushinwa
Nairobi – Kenya

 

Umusanzunews.rw

Umwanditsi: Alex RUKUNDO

Alex RUKUNDO

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *