Côte d’Ivoire yatangaje ko itagishaka ingabo z’Ubufaransa ku butaka bwayo

Côte d’Ivoire yatangaje ko itagishaka ingabo z’Ubufaransa ku butaka bwayo

Côte d’Ivoire yatangaje ko abasirikare b’Ubufaransa bazava muri icyo gihugu cyo muri Afurika y’Uburengerazuba, bikaba bigaragaza intambwe nshya mu kugabanya ijambo Ubufaransa bufite mu rwego rwa gisirikare muri ako karere. Ubufaransa bwahoze bukoloniza Côte d’Ivoire kimwe n’ibindi bihugu byo muri Afurika y’Uburengerazuba.

Mu ijambo ryo gusoza umwaka, Perezida wa Côte d’Ivoire Alassane Ouattara yavuze ko icyo cyemezo cyafashwe hashingiwe ku kuba ingabo za Côte d’Ivoire zigeze ku rwego rwo kwishakamo ibisubizo mu bijyanye n’umutekano.

Mu yandi makuru, muri Nyakanga umwaka ushize, Sénégal yatangaje ko ibigo bya gisirikare by’Ubufaransa bizafungwa, kandi ko abasirikare b’Ubufaransa bazava muri icyo gihugu bitarenze umwaka wa 2025. Ibi byerekana ko hari impinduka zikomeye mu mubano wa gisirikare hagati ya Afurika n’Ubufaransa.

Côte d’Ivoire ni cyo gihugu cyari gisigayemo umubare munini w’abasirikare b’Ubufaransa muri Afurika y’Uburengerazuba, aho habarurwaga abasirikare bagera kuri 600. Muri Sénégal ho hari abasirikare 350.

Perezida Ouattara yavuze ko hashyizweho gahunda yo guhererekanya inshingano, aho batayo y’abasirikare b’Ubufaransa iri mu gace ka Port-Bouët, hafi y’umujyi wa Abidjan, izashyikirizwa ingabo za Côte d’Ivoire.

Ubufaransa, bwabaye nyirabayazana w’ubukoloni muri Afurika y’Uburengerazuba kugeza mu myaka ya 1960, bwamaze gukura abasirikare babwo muri Mali, Burkina Faso, na Niger nyuma y’ihirikwa ry’ubutegetsi bwakozwe n’igisirikare muri ibyo bihugu. Ibi byakurikiwe no kwiyongera kw’imyumvire yo kwanga Ubufaransa mu karere.

Mu Gushyingo umwaka ushize, Leta ya Tchad nayo yahagaritse mu buryo butunguranye ubufatanye bwa gisirikare yari ifitanye n’Ubufaransa. Tchad ni umufatanyabikorwa ukomeye w’uburengerazuba bw’isi mu rugamba rwo kurwanya intagondwa mu karere ka Sahel.

Perezida wa Sénégal, Bassirou Diomaye Faye, yatangaje ko hateguwe amahame mashya y’ubufatanye mu bya gisirikare n’umutekano, aho bazibanda ku buryo bwo kugabanya umubano wihariye mu bya gisirikare n’ibihugu by’amahanga. Faye, watowe muri Werurwe umwaka ushize, yijeje abaturage ba Sénégal guharanira ubusugire bw’igihugu.

Ubufaransa buzagumana abasirikare bacye muri Gabon no muri Djibouti, aho habarurwa abasirikare bari munsi ya 2,000. Abategetsi ba gisirikare ba Niger, Mali, na Burkina Faso baherutse kwiyegereza Uburusiya nyuma yo kwirukana abasirikare b’Ubufaransa. Uburusiya bwohereje abacanshuro mu karere ka Sahel gufasha kurwanya intagondwa.

Hari abasesenguzi ba politike bemeza ko Ubufaransa bukomeje gushaka umuvuno mushya mu mubano wa gisirikare muri Afurika, bwirinda kugira umubano uhoraho n’ingabo zaho nk’uko byahoze.

Côte d’Ivoire, n’ubwo yakunze kugaragara nk’igihugu gifite amahoro n’ubukungu bukomeye muri Afurika y’Uburengerazuba, yahuye n’intambara y’abaturage mu mwaka wa 2002. Nyuma y’igihe kirekire cy’uruhuri rw’amasezerano y’amahoro n’ibindi bibazo by’umutekano, icyo gihugu cyongeye kugarura ituze. Ubu ni cyo gihugu cya mbere ku isi mu kohereza cacao nyinshi mu mahanga, kandi abaturage bacyo binjiza amafaranga menshi ugereranyije n’ibindi bihugu byo muri ako karere.

Umusanzunews.rw

Umwanditsi: Alex RUKUNDO

Alex RUKUNDO

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *