Yagize ati: “Elwelu rwose ni igicucu. Ntabwo akwiriye kuba mu gisirikare cyacu cy’igihangange. Bibaye byiza yasesezera vuba bishoboka.”
Ubu butumwa bukurikira ubundi uyu Jenerali usanzwe ari umuhungu wa Perezida Yoweri Kaguta Museveni yanditse kuri ruriya rubuga avuga ko hari “igicucu” yenda guta muri yombi.
Ati: “Hari igicucu gikomoka muri Teso ndaza guta muri yombi vuba aha. Kiri kwihisha inyuma ya Muzehe [Museveni] ariko nzagifata.”
Kugeza ubu ntiharamenyekana ibibazo Gen Muhoozi afitanye na Elwelu usanzwe ari icyegera cye.
Icyakora bitekerezwa ko aba bajenerali bombi baba bafite ibyo batajyaho imbizi byerekeye imiyoborere y’igisirikare.
Yaba Elwelu cyangwa Minisiteri y’Ingabo za Uganda ntacyo baratangaza ku byavuzwe na Gen Kainerugaba.
