Ibitaro La Croix du Sud byatangije serivisi nshya zo kuvura kanseri mu rwego rwo kwizihiza isabukuru y’imyaka 30
Mu rwego rwo kwizihiza isabukuru y’imyaka 30 Ibitaro La Croix du Sud bimaze bishinzwe, bizwi cyane nka Kwa Nyirinkwaya, byatangijwe ku mugaragaro serivisi nshya zo kwakira no kuvura abarwayi ba kanseri. Iki gikorwa cyatangiye ku itariki ya 4 Ukuboza 2024, ubwo inzobere mu kuvura kanseri, Dr. Lohit Reddy, yakiraga abarwayi ba mbere ndetse agatangira kubasuzuma no kubitaho. Ubu ni bwo bwa mbere ibi bitaro byiyemeje kujya mu murongo wo kwita ku buvuzi bw’indwara za kanseri, aho intego ari ugufasha Abanyarwanda kubona ubuvuzi hafi yabo aho kujya mu mahanga.
Dr. Lohit Reddy, mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru wa Umusanzunews.rw, yagaragaje ko ibikoresho by’ibanze byo kuvura no kwita ku barwayi ba kanseri bihari kandi bihagije. Yavuze ko iterambere ry’ikoranabuhanga rikomeje kwihuta, kandi ashimangira ko Ibitaro La Croix du Sud bizakomeza kongera ibikoresho bigezweho, bikajyana n’uburyo bushya bwo kuvura kanseri mu buryo bw’ikoranabuhanga rigezweho. Yagize ati: “Ibikoresho birahari, ndetse n’ibidahar birazagushakwa, kuko intego yacu ni uko abarwayi ba kanseri bahabwa serivisi nziza kandi zihuse.”

Dr. Lohit yanagarutse ku buryo abarwayi bashobora gufata neza ubuzima bwabo, abasaba kwirinda inzoga n’itabi, kwirinda umujagararo (stress), guharanira kuruhuka bihagije, ndetse no kwirinda ingeso yo guhindura umubiri hifashishijwe “plastic surgery,” kuko bishobora kugira ingaruka ku buzima bwabo muri rusange.

Ku rundi ruhande, Bwana Amizero Willy, ushinzwe Inozamubano mu Bitaro La Croix du Sud, yasobanuye ko iyi gahunda yo kuvura kanseri ari umushinga w’ubufatanye n’ibitaro bya SKG ndetse na Leta y’u Rwanda. Yavuze ko uyu mushinga ugamije gushyigikira gahunda ya Leta yo guteza imbere ubukerarugendo bushingiye ku buvuzi (Medical Tourism Hub), aho igihugu cyifuza kuba icyitegererezo mu gutanga serivisi z’ubuvuzi zirimo izo kuvura indwara z’ingorabahizi nka kanseri.
Ibitaro La Croix du Sud bimaze kumenyekana cyane mu gutanga serivisi zinoze ku babyeyi, kuko nyir’ibitaro, Dr. Nyirinkwaya, ari inzobere mu buvuzi bwita ku buzima bw’ababyeyi. Ariko kandi, ibi bitaro byakomeje kwagura serivisi zitangirwa aho, harimo n’izindi nki z’ubuvuzi bwihariye. Muri uyu mwaka, serivisi z’ubuvuzi bwa kanseri ni kimwe mu byashyizwe imbere, mu rwego rwo gufasha Abanyarwanda kwivuza hafi yabo.

Mu rwego rwo kwizihiza isabukuru y’imyaka 30, Ibitaro La Croix du Sud birimo no kwagura ibikorwa remezo ndetse n’ubushobozi bw’ibikoresho, kugira ngo bikomeze guha abarwayi serivisi zinoze kandi zigezweho. Iyi gahunda y’ivugurura ni kimwe mu bigaragaza ubushake bwo guha agaciro ubuzima bw’Abanyarwanda no kongera icyizere mu buvuzi bw’imbere mu gihugu.
Umwanditsi: Alex RUKUNDO
