Polisi ya Uganda ivuga ko abantu nibura 113 baburiwe irengero nyuma y’inkangu

Polisi ya Uganda ivuga ko abantu nibura 113 baburiwe irengero nyuma y’inkangu

Polisi ya Uganda ivuga ko abantu nibura 113 baburiwe irengero, naho abandi nibura 15 bamenyekanye ko bapfuye nyuma y’inkangu mu burasirazuba bw’icyo gihugu.

Iyo nkangu, yatewe n’imvura nyinshi, yibasiye ibyaro byinshi byo mu karere ka Bulambuli, kari mu ntera ya kilometero hafi 280 uvuye mu murwa mukuru Kampala.

Umuryango utabara imbabare wa Croix-Rouge watangaje ku rubuga nkoranyambaga X ko igikorwa cy’ubutabazi kirimo kuba, nyuma yuko inzu nibura 40 zikumunzuwe n’inkangu.

Polisi ya Uganda yavuze ko uretse iyo mirambo 15 yabonetse, abandi bantu 15 bakomeretse batabawe bajyanwa mu bitaro.

uUmusanzunews.rw

Umwanditsi: Alex RUKUNDO

Alex RUKUNDO

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *