Abagore 50% bo mu Mujyi wa Kigali bafite iki kibazo cy’umubyibuho ukabije

Abagore 50%  bo mu Mujyi wa Kigali bafite iki kibazo cy’umubyibuho ukabije

Kuri uyu wa 15 Ugushyingo, I Kigali habereye inama yagarukaga ku kibazo cy’umubyibuho ukabije, kudakora siporo, ndetse n’indwara zitandura. Hanibanzwe uko hashishikarizwa abantu gukora siporo zitandukanye, harimo kugenda n’amaguru, mu rwego rwo kwirinda umubyibuho ukabije no gukumira indwara zitandura.

Uwinyindi Francoi, umukozi w’Ikigo cy’Ubuzima akaba akuriye ishami rishinzwe kurwanya indwara zitandura, yatangaje ko uyu munsi bagiranye ibiganiro n’abayobozi batandukanye bo mu Mujyi wa Kigali hagamijwe gusobanura neza iby’izi ndwara. Intego ni ukumenyesha abayobozi akamaro ko kugira uruhare mu gukangurira abaturage no gufasha gushyira mu bikorwa gahunda za politiki zigamije kurwanya indwara zitandura.

Yagarutse ku ndwara zitandura n’ibibazo bikomeje kwiyongera mu Rwanda no ku isi hose. Yatanze urugero rw’umuvuduko w’amaraso, aho 16.8% by’abaturage bafite iki kibazo. Nyamara, gusa 15% byabo nibo bivuza, abandi 85% ba bafite ikibazo ariko ntibitabaze abaganga. Abo batarivuza ni bo ahanini baza kwa muganga bafite ibibazo bikomeye by’umutima cyangwa impyiko zangiritse.

Icyumwe cyahariwe gupima indwara zitandura

Mu Mujyi wa Kigali, umuvuduko w’amaraso uri hejuru ugereranyije n’ibipimo by’igihugu hose, aho ugera kuri 17.6%. Harimo kandi n’ibindi bibazo, cyane cyane umubyibuho ukabije, aho ubushakashatsi bwerekana ko 50% by’abagore bo mu Mujyi wa Kigali bafite iki kibazo, inshuro ebyiri ugereranyije n’ahandi mu gihugu.

Uwinyindi yasabye ko hakorwa ibishoboka byose ngo ibi bibazo birwanywe hakiri kare. Yagaragaje ko imico mibi nk’itabi, kunywa inzoga nyinshi, kudakora siporo, no kudakoresha indyo irimo imboga n’imbuto bihagije ari bimwe mu byongera ibyago byo kurwara indwara zitandura. Yongeyeho ko Abanyarwanda bakora siporo bakiri bake, cyane cyane mu Mujyi wa Kigali, aho akazi kenshi gatuma benshi badakora siporo uko bikwiye.

Bamwe mubitabiriye inama

Yanasobanuye ko 10% gusa by’Abanyarwanda ari bo barya imboga n’imbuto zihagije ku munsi, kandi bakarya umunyu mwinshi kuruta igipimo gikwiriye, bigatuma ibyago byo kurwara indwara zitandura byiyongera.

Emma Claudine Ntirenganya, umuyobozi mukuru ushinzwe itumanaho n’uburezi muri Kigali, yavuze ko bishoboka kwirinda umubyibuho ukabije, asaba abaturage kugenda n’amaguru ndetse no kwitabira siporo. Ati: “Ushobora gufata umwanya wo kugenda n’amaguru igihe uri mu rugo cyangwa ujya guhura n’abantu. Kandi ibyo byose bigufasha kwirinda umubyibuho ukabije.”

Yakomeje agira ati: Nk’uko RBC yabigarutseho, siporo imwe cyangwa ebyiri mu kwezi ntabwo zihagije. Siporo ni igikorwa kigomba kuba igice cy’ubuzima bwa buri munsi.” Yatanze urugero avuga ko umujyi wa Kigali ugira gahunda aho imihanda imwe ihagarikwa, abantu bagakora siporo mu buryo bwo kubibutsa akamaro kayo.

Abagore 50% bo mu Mujyi wa Kigali bafite iki kibazo cy’umubyibuho ukabije

Yavuze kandi ko hari abajya muri siporo bwa mbere babishishikarijwe n’inshuti zabo, ariko bakabona inyungu zayo bagatangira kuyikora kenshi, ndetse bakajya no muri za  GYM cyangwa ahandi habugenewe.

Yashoje avuga ko siporo itagira umubare ntarengwa w’inshuro zigomba gukorwa, ahubwo ari igikorwa kigomba kuba igice cy’ubuzima bwa buri munsi. Yavuze ko bishobora kuba n’umwanya mwiza wo gupima indwara zitandura, cyane cyane ku bantu basanzwe baje muri siporo badafite gahunda yo kwipimisha.”

umusanzunews.rw

Umwanditsi: Alex RUKUNDO

Alex RUKUNDO

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *