Tshisekedi yogeye gushinja u Rwanda ko ari rwo rurinyuma y’akajagari kari mu ishyaka rye

Tshisekedi yogeye gushinja u Rwanda ko ari rwo rurinyuma y’akajagari kari mu ishyaka rye

Ishyaka UDPS riri ku butegetsi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, rirashinja u Rwanda kuba ari rwo ruri inyuma y’akajagari kamaze igihe karivugwamo.

Hashize  iminsi Iri shyaka risa n’iryacitsemo ibice bitewe n’umugambi utavugwaho rumwe na Perezida Félix Antoine Tshisekedi umaze iminsi afite umugambi wo guhindura Itegekonshinga rya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Umunyamabanga Mukuru w’Iri shyaka, Augustin Kabuya, yabwiye abarwanashyaka ba UDPS ko u Rwanda na Perezida Paul Kagame ari bo bari inyuma y’akajagari kamaze igihe kavugwa muri iri shyaka.

Ati: “Akajagari kose mubona uyu munsi mu ishyaka, u Rwanda rugafitemo uruhare.”

Umunyamabanga Mukuru w’Iri shyaka rya UDP, Augustin Kabuya

Yunzemo ati: “Kagame ntabwo agoheka. Arashaka kubona Tshisekedi ava ku butegetsi we akabusigaraho ku kiguzi icyo ari cyo cyose. Ntabwo bizigera bibah.”

Nyuma y’aya magambo abanye-Congo benshi bahaye urwamenyo uriya mugabo ndetse n’ubutegetsi bwa RDC bagaragaza ko barambiwe kubona ibitagenda neza byose muri RDC babishyira u Rwanda.

U Rwanda rumaze imyaka irenga ibiri rushyirwaho ibirego bitandukanye na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo irushinja kuba ari rwo rushyigikiye umutwe wa M23 uri mu ntambara n’ingabo zayo.

umusanzunews.rw

Umwanditsi: Alex RUKUNDO

Alex RUKUNDO

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *