Israeli yishe 32 mu gitero cyagabwe kuri Jabaliya muri Gaza

Israeli yishe 32 mu gitero cyagabwe kuri Jabaliya muri Gaza

Ingabo za Israeli zahitanye byibuze abantu 32 mu gitero cyabanjirije igitero cyagabwe kuri Jabaliya mu majyaruguru ya Gaza, nk’uko igitangazamakuru cyo muri Gaza kibivuga, umunsi umwe nyuma yo kwica Abanyapalestine 44, muri ako gace na 31 muri Libani.

UNRWA ivuga ko “inzara ishobora kuba nyinshi mu majyaruguru ya Gaza” nk’uko umuganga wo muri ako karere yabigaragaje  ati:“ ibibazo biteye ubwoba by’imirire mibi  mu bana ndetse n’abantu bakuru bo mu gace kagoswe n’Ingabo za Israeli.

Umubare w’abapfuye muri Jabaliya ugenda wiyongera, urimo abana 13

Ibiro ntaramakuru byo muri icyo gihugu biravuga ko byibuze abantu 33 bishwe  abandi 13 muri bo bishwe ari abana. Amakuru avuga ko umubare mwinsh ari uwakomeretse.

Abanyepelistine bakomeje guhunga

amakuru akomeza avuga ko igisasu cyaguye ku inzu  yaririmo abaturage n’abana bato ntihagira numwe urokoka ikigisasu. Yongeyeho ko inkomere zoherejwe mu bitaro kwitabwaho.

Ibiro bishinzwe uburenganzira bwa muntu n’umuryango w’abibumbye bivuga ko umubare munini w’Abanyapalestine bishwe n’ingabo za Israeli muri Gaza ari abagore n’abana.

Ukomeza ugaragaza ko mu iperereza ryakozwe abagore n’abana ibihumbi abahohoterwa, ukanahamagarira umuryango uregera ikiremwa muntu kugira icyo ubikoraho, kandi iri’hohoterwa riteye ubwoba kuko rishobora kuvamo jenoside. Uy’umuryanogo kandi ukomeza uvuga ko inzara yegereje mu majyaruguru aho Israeli igose ukwezi kurenga imaze guhitana abantu barenga igihumbi.

umusanzunews.rw

Umwanditsi: Alex RUKUNDO

Alex RUKUNDO

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *