Biyemeje kuzamura ubukerarugendo bw’u Rwanda binyuze mu Kigo TRANSAFARI Ltd Rwanda

Biyemeje kuzamura ubukerarugendo bw’u Rwanda binyuze mu Kigo TRANSAFARI Ltd Rwanda

U Rwanda ni igihugu kimaze kuba ubukombe mu bukerarugendo kandi ni kimwe mu bizamura ubukungu bw’u Rwanda ku rwego rwo hejuru, muri urwo rwego Umusanzunews yegereje abasore babiri NDUTIYE Gad Christian na mugenzi we MANZI Bonfils Hoziane  bafite Ikigo TRANSAFARI Ltd Rwanda berekana uko ubukerarugendo ari kimwe mu byo bihebeye.

Mu Kiganiro twagiranye na NDUTIYE Gad Christian umuyobozi muri  TRANSAFARI Ltd Rwanda yatubwiye ko igitekerezo bagize cyaturutse kuri mugenzi we MANZI Bon Fils Hoziyana kuko yari asanzwe afite ubunararibonye kuko yakoranaga na Papa we mubutembere.

Yagize ati:” Mugenzi wange twarahuye asobanurira ibyuwo mushinga n’ubunanaribonye afite maze duhuza imbaraga.”

Icyo twashyize imbere ni ukwimakaza ubudasa mu byo dukora.” Yakomeje avuga ko bakodesha imodoka zitwara abantu baje gusura u Rwanda zibavanye ku kibuga cy’i ndege zikabashyitse mu macumbi yabo (Hotel)  ndetse no mu inama zitandukanye.”  Sibyo gusa bakora kuko harimo no gushakira bamukerarugendo ama hoteli yo kubamo ndetse n’ibindi.

NDUTIYE Gad Christian Umuyobozi mukuru wu girije wa TRANSAFARI Ltd Rwanda

Ikindi cy’ubudasa ni uko ibyo bakora byose bimakaje ikoranabuhanga, aha yakomeje agira ati:” Umuntu wese duha serivisi yaba uje mu nama cyangwa mu zindi gahunda tumuha servise binyuze mu ikorana buhanga(online services) bigakorwa kandi mu gushaka amatike y’I ndege ( Online Ticketing).”

Yakomeje ashimangira ko aho isi igeze mu iterambere bimazaka Ubumenyi Karemeno(AI) nabo batatanzwe kandi akaba ari byo bibandaho mu bikorwa byabo bya buri munsi.

Mu kiganiro Umusanzunews wagiranye na MANZI Bon Fils Hoziyana ari nawe wagize igitekerezo cyo gushing iki kigo, yatangaje ko we yakunze ibikorwa by’ubukerarugendo akiri muto akaba aribyo bituma kugeza ubu yarabyihebeye.

Yagize ati:” Papa wange yari umushoferi atwara abantu batandukanye hirya no hino mu ntara Rwanda, agataha anyereka amafoto y’ibiyaga yafotoye nange nkabikunda, ni ho nahereye nkukunda I byiza by’u Rwanda, mperako gira igitekerezo cyo gushing TRANSAFARI Ltd Rwanda.”

Avuga kandi ko igitekerezo yakigize mu mwaka wa 2009 ubwo yigaga mu mwaka wa  3 w’amashuri yisumbuye   ubwo hari afite imyaka 17.

MANZI Bonfils Hoziana Umuyobozi mukuru wa TRANSAFARI Ltd Rwanda

Yakomeje abwira abanyarwanda ko bakwiye gukunda u Rwanda kuko rufite ibyiza nyaburanga kandi ko bakwiye kubibaza umusaruro.

Yanakomoje kuri serivisi batanga kuko ziba zihariye kandi zitangwa kinyamvuga , yataze urugero rw’iyi nama yiga ku Ikoranabuhanga mu by’ubuvuzi (Africa Health Tech Summit) iri kubera I Kigali ndetse anabihuza n’ibikorwa bakora bijyanye n’ubukerarugendo kandi ko batanga serivisi zose binyuze mu ikoranabuhanga.

Yakomeje agira inama urubyiruko rw’u Rwanda gukomeza kwishakamo ibisubizo no gutekereza kugira icyo bakora bakiri muto kandi ukabikora neza .

Umujyi wa Kigali wageze  ku mwanya wa kabiri mu mijyi yishimirwa n’abitabira  inama mu 2017, icyo gihe u Rwanda rwari ku mwanya wa gatatu mu bihugu byatoranyirizwa mu kwakira inama mpuzamahanga.

Umwanditsi: Christophe MATATA

Alex RUKUNDO

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *