Minisitiri Dr. Nsanzimana yakiriye Dr. Tedros uyobora OMS

Minisitiri Dr. Nsanzimana yakiriye Dr. Tedros uyobora OMS

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko Minisitiri Dr. Sabin Nsanzimana n’Umunyamabanga wa Leta muri iyo Minisiteri, Dr. Yvan Butera, bakiriye Umuyobozi Mukuru w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS), Dr. Tedros Adhanom Ghebreyesus, uri mu Rwanda.

Dr. Tedros ari mu Rwanda guhera kuri uyu wa 18 Ukwakira 2024, mu ruzinduko rw’iminsi ibiri rugamije kureba uko ingamba zigamije guhashya icyorezo cya Marburg ziri kubahirizwa.

Minisiteri yatangaje ko abayobozi ku mpande zombi barebeye hamwe ku ngamba zikomeje gushyirwa mu bikorwa mu guhangana n’icyorezo cya Marburg kigiye kumara ukwezi kigaragaye mu Rwanda.

Yakomeje iti “Iki gitondo, Minisitiri Dr. Sabin Nsanzimana n’Umunyamabanga wa Leta Dr. Yvan Butera bakiriye Umuyobozi wa OMS Dr. Tedros uri mu Rwanda mu ruzinduko rw’iminsi ibiri kureba uko ingamba zo guhashya Marburg ziri gushyirwa mu bikorwa.”

Abinyujije ku rubuga rwe rwa X ku wa 18 ukwakira 2024, Dr. Tedros yashimiye Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Nsanzimana Sabin wamwakiriye, avuga ko azanywe no kureba ingamba zo guhangana na Marburg ndetse no kwerekana ubufatanye bwa OMS.

Ati “Niteguye guhura n’abakora mu nzego z’ubuzima. bagenzi banjye n’abayobozi mu nzego za leta, mu gihe dukomeje ubufatanye bwa hafi mu guhagarika ikwirakwira [rya Marburg].”

Kuva Marburg yagaragara mu Rwanda, OMS yagaragaje ko izakomeza gufatanya narwo mu guhangana na yo.

Mu minsi ishize nyuma y’uko ibihugu birimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika byari bitangiye gushyiraho ingamba zikaze ku bava mu Rwanda, OMS yavuze ko bitari ngombwa gushyiraho ingamba zikumira ingendo cyangwa zigabanya ibikorwa by’ubucuruzi hagati y’u Rwanda n’ibindi bihugu.

Dr. Tedros Adhanom Ghebreyesus, yavuze ko “Hashingiwe ku isuzuma ryakozwe kuri Mpox na Marburg, OMS iratanga inama z’uko ingamba zo gukumira ingendo n’ubucuruzi zidakenewe.”

Imibare itangazwa na Minisiteri y’Ubuzima yo ku wa 18 Ukwakira 2024, yerekana ko mu bipimo 4612 byafashwe, bigaragaza ko abamaze kwandura iki cyorezo ari 62, abahitanwe na cyo ni 15, abagikize ni 44 mu gihe abakirwaye ari batatu gusa.

U Rwanda kandi rukomeje ibikorwa byo gukingira aho kuri ubu hamaze gutangwa inkingo ku barenga 1032.

Ku bijyanye na Marburg, OMS ivuga ko kuri ubu, ingamba zikumira ingendo n’ubucuruzi ntabwo zitanga umusaruro kandi ntizikenewe mu guhashya icyorezo cya Marburg mu Rwanda ndetse zishobora kugira ingaruka ku baturage no ku bukungu.

U Rwanda rukomeje kugaragaza ko ingamba zashyizweho mu guhangana n’iki cyorezo zitanga umusaruro ndetse Minisante itanga icyizere ko ishobora kuzaba yarandutse vuba.

Ibimenyetso bya Marburg birimo umuriro ukabije, umutwe ukabije, kubabara imikaya, kuruka ibirimo amaraso, impiswi zirimo amaraso n’umunaniro.

Bigaragara mu minsi iri hagati y’ibiri na 21 nyuma yo kwandura, kandi virusi yayo imara ku bintu iminsi iri hagati y’ine n’itanu.

Alex RUKUNDO

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *