Tekana Urishingiwe Muhinzi–Mworozi: Ubwishingizi bukomeje kuzamura icyizere mu Buhinzi n’Ubworozi mu Ntara y’Iburasirazuba

Tekana Urishingiwe Muhinzi–Mworozi: Ubwishingizi bukomeje kuzamura icyizere mu Buhinzi n’Ubworozi mu Ntara y’Iburasirazuba

Porogaramu y’Igihugu y’Ubwishingizi mu Buhinzi n’Ubworozi (NAIS) “Tekana Urishingiwe Muhinzi–Mworozi” ikomeje gufata indi ntera mu Ntara y’Iburasirazuba, ishimangiwe n’ubuhamya bw’abahinzi n’aborozi bamaze kubona ukuntu ubwishingizi bubarinda igihombo giterwa n’ibiza bitunguranye.

 

Iki gikorwa cyateguwe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB) binyuze muri Single Project Implementation Unit (SPIU), yibanze ku bukangurambaga bwabaye kuva ku itariki ya 20 kugeza ku ya 24 Ukwakira 2025. Intego nyamukuru yari ukwigisha no gushishikariza abahinzi n’aborozi gushinganisha imyaka n’amatungo yabo muri gahunda y’igihugu, kugira ngo barinde imibereho yabo n’ingaruka ziterwa n’ibihe bibi n’indwara.

Mu gutangiza ubu bukangurambaga, Dr. Solange Uwituze, Umuyobozi Mukuru w’agateganyo wa RAB, yagaragaje ko iyi porogaramu ari imwe mu nzira z’ingenzi zifasha abahinzi gucunga ibyago no kongera kwiyubaka nyuma y’ibiza.

Yagize ati: “Ubwishingizi bufasha abahinzi kwiyubaka nyuma y’ibihombo biterwa n’ibihe bibi cyangwa indwara, bukabongerera icyizere kandi bugatuma babona inguzanyo kuko imyaka cyangwa amatungo yishingiwe ashobora kuba ingwate. Umuhinzi wishingiye ni umuhinzi wizewe.”

Mu gihe cy’ubu bukangurambaga, abahinzi n’aborozi bamaze kwishinganisha bagaragaje ko bishimiye iyi gahunda, kandi bashishikariza abandi kuyitabira, bishingiye ku buhamya bwabo bw’uko yabafashije kugarura imari no kugira umutekano mu mibereho yabo.

Ubu bukangurambaga bwatangiriye mu Karere ka Bugesera, kamwe mu turere twibasiwe cyane n’amapfa mu Ntara y’Iburasirazuba. Abahinzi bahuriye mu gishanga cya Bigaga, mu Murenge wa Mareba, aho basobanuriwe byinshi uko porogaramu ikora ndetse hanatagwa ubuhamya bw’abandi bamaze gusobanukirwa ibyubu bwishingizi.

Mahoro Isaac, umworozi wo muri Nyamata, yavuze uko ubwishingizi bwamuhinduriye ubuzima, ati:
“Nahoze nahoze pfusha inka kubera indwara zitandukanye, nkasigara nta cyo mfite. Binjijwe muri Tekana, nahawe indishyi ya miliyoni 15 Rwf nyuma yo gupfusha inka 11. Ubu mfite inka zisaga 40 zishingiwe. Numva nizeye kandi nshishikariza n’abandi borozi kubikora.”

Na ho Beatha Ntabanganyimana, Perezida wa Koperative IZE MUGEMA, ikora ubuhinzi bw’ibigori, umuceri, ibishyimbo, soya, imboga n’imbuto, yavuze ko iyi gahunda yabafashije cyane ati: “Yadufashije guhangana n’ibiza  twahuraga nazo mbere. Mbere, iyo amapfa yateraga, ntitwabashaga kbona umusaruro. Ubu ibintu byarahindutse. Urugero, mu gihembwe cy’ihinga B cya 2024 twishinganishije hegitari zirenga 20 z’ibigori, kandi twahawe indishyi ya miliyoni 3 Rwf kubera amapfa. Ni gahunda ifitiye akamaro kanini abahinzi.”

Edouard Bamporiki, umuhinzi wo mu Mudugudu wa Bukumba, Akagari ka Bushenyi, Umurenge wa Mareba, nawe yagize ati: “Nkora ubworozi bw’inka, inkoko n’ingurube — byose byarashinganishijwewe. Mu buhinzi, mpinga umuceri, piment n’ibishyimbo, nabyo bifite ubwishingizi. Natangiye mpinga muceri mu 2020, weze nabi ariko bampaye indishyi. Kuva ubwo sinigeze mbireka kuko igihe uhuye n’igihombo, ubwishingizi burakugoboka.”

Abahinzi benshi bo mu Bugesera bavuze ko ubwishingizi bwabongereye icyizere cyo gushora imari mu buhinzi bufite ireme, badatinya guhomba.

Richard Mutabazi, Meya w’Akarere ka Bugesera, yashimangiye ko gahunda y’Ubwishingizi mu Buhinzi n’Ubworozi ari ingenzi mu iterambere ry’ubuhinzi n’ubworozi, ariko anavuga ko hari abahinzi batayitabira cyane kubera ko ari gahunda nshya.

Yagize ati: Uburyo dukomeje gukoresha ni ugukangurira abahinzi gahunda ya Tekana Urishingiwe Muhinzi–Mworozi, tubinyujije mu buhamya bw’abamaze kuyungukiramo.”

Mu Karere ka Bugesera, ubu ubwishingizi bw’inka buri ku kigero cya 21%, inkoko 91%, ingurube 97%, ibigori 25%, naho umuceri 63%, imibare igaragaza ko abaturage bakomeje kwiyongera n’icyizere no kwitabira iyi gahandu y’ubwishigizi.

Umwanditsi: Alex RUKUNDO

Alex RUKUNDO

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *