Umufana yasabye umukunzi we kubana mu gitaramo cya Coldplay, i Wembley

Umufana yasabye umukunzi we kubana mu gitaramo cya Coldplay, i Wembley

Ku wa Gatanu, tariki ya 22 Kanama, mu gitaramo cyabereye kuri sitade ya Wembley i Londres, itsinda Coldplay ryafashije umufana gukora ikintu kidasanzwe ubwo yamufashishije mu kumusabira umukunzi we kubana. Ariko mbere y’uko bikorwa, abahanzi babanje kumubaza ibibazo.

 

Videwo yashyizwe kuri TikTok igaragaza uko byagenze, Chris Martin, umuririmbyi mukuru wa Coldplay, aganiriza uwo muryango ukiri mushya mu buryo busekeje mbere yo kubafasha kugera ku byo bifuzaga.

Uy’umusore yagaragaye kuri Jumbotron afite icyapa cyanditseho amagambo agira ati: “ Ndashaka gusaba umukunzi wanjye ko ashyigirwa”, yari mu kerekezo kerekanaga umukobwa wari imbere ye. Martin, w’imyaka 48, amaze kubisoma, yahise avuga ati:” Sawa, muntege amatwi. Bavandimwe, ndashaka ko unyemerera nkakubaza ibibazo bike, urabyemera?”

Yahereye ku kibazo kigira kiti: “Uyu mukobwa ni umukunzi wawe? Ntabwo ari uw’undi muntu?”

Umusore yamusubije ati: ” Yego ni umukunzi wanjye.” Martin yakomeje ati: “Ntimuri abavandimwe cyangwa abo mu muryango umwe? Ntimuri AI? Muri abantu nyabo? Niba bimeze bityo, turakomeza.”

Uy’umusore yaongeye ku musubiza ati: ” Oya, turi abantu nyabo kandi ntabwo turi abavandimwe cyagwa ngo tube dufitanye isano ryo mu muryango, turakundana.”

Chris Martin, umuririmbyi mukuru wa Coldplay

Nyuma yahise aririmba ati: “Muvandimwe mwiza, nguhaye inama y’ubuntu. Mu gihe twese tubyuva, cyo pfukama wambike umukunzi wawe imbeta y’urukundo.

Abari mu gitaramo bose bahise bacinya akadiho muri ako karirimbo, maze umusore arapfukama asaba umukunzi we kubana akaramata. Umukobwa yahise aseka yihisha mu maso, hanyuma bombi barasomana muri ako kanya k’ibyishimo.

Chris Martin yongeraho aririmba ati: “Nkwifurije ishya mu mvandimwe n’umukunzi wawe. Umukobwa mwiza n’umusore utangaje. Ku munsi nk’uyu, ndabakangurira gusomana. Nizera ko muzishimana kugeza ku iherezo ry’ubuzima bwanyu.”

Ibi byabaye hashize ukwezi nyuma y’uko Andy Byron, wahoze ari CEO wa Astronomer, hamwe na Kristin Cabot, umuyobozi wa HR, bakunze kuvugwa mu nkuru ya “kiss cam” yavugiwe mu gitaramo cya Coldplay muri Nyakanga.

Videwo yacicikanye ku rubuga rwa TikTok yerekanye abo bombi bikinga mu maso ubwo berekezwagaho kamera, bituma Martin aseka avuga ko baba bari mu rukundo mu ibanga.

Yagize ati: “Reba aba bombi! Bimeze neza, mwitinya.” Maze akomeza yibaza ati: “Ese koko? Baba bari mu rukundo rw’ibanga.”

Byaron na Cabot nyuma y’aho bahise begura ku mirimo yabo muri icyo kigo cya software.

Mu gitaramo cyakurikiye icyo kibazo, Martin yatangiye yerekana abafana kuri tereviziyo nini abaha ikaze ati: “Turashaka kubanza kubaramutsa abari hano.” Abafana bakoma amashyi n’ibyishimo byinshi. Yongeyeho ati: “Uburyo tuzabikora ni ugucamera  tugashyira bamwe  kuri tereviziyo nini.”

Yakomeje abaha impanuro zisetsa ati: “Nimba hano hari umukobwa utaritera make-up, muyikore ubu.”

Itsinda Coldplay riri gukora igitaramo cya Music of the Spheres World Tour muri sitade ya Wembley kugeza tariki ya 8 Nzeri.

Alex RUKUNDO

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *