Donald Trump avuga ko uruhare rwe rwahagaritse ubushyamirane hagati y’u Rwanda na Congo

Donald Trump avuga ko uruhare rwe rwahagaritse ubushyamirane hagati y’u Rwanda na Congo

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yavuze ko iyo atagira uruhare mu biganiro bigamije gukemura amakimbirane hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), ibihugu byombi bitari kwicara kumeza y’ibiganiro ko ahubwo ibintu byari kurushaho kugana ahabi.

 

 

Ibi Trump yabitangaje ejo ku ya 28 ubwo yari mu ruzinduko muri Ecosse, aho yahuye n’abayobozi batandukanye barimo Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Keir Starmer. Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, Trump yavuze ko atari ubwa mbere agize uruhare mu gukemura amakimbirane, kuko ngo amaze guhagarika intambara zigera kuri esheshatu.

Yagarutse ku kibazo kiri hagati y’u Rwanda na RDC, avuga ko iyo atagira icyo akora, nta biganiro byari kuba hagati y’ibi bihugu byombi.

Yagize ati: “Iyo ntinjira mu buhuza. Nta n’umwe wari gutekereza inzira y’ibiganiro. Ahubwo ibintu byari gukomeza kuba bibi cyane, ndetse abajyaga muri ako gace bari mu kaga gakomeye.”

Trump yakomeje asobanura ko kimwe mu byamufashije gukemura ibibazo by’intambara harimo n’ikijyanye n’uko ibihugu byombi byifuzaga gukorana ubucuruzi na Amerika.

Ati: “Barankunda, barifuza ubufatanye mu bucuruzi, barashaka ko tugura umutungo kamere bafite, kandi baradukeneye.”

Perezida Kagame na Perezida Tshisekedi bagiye guhurira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika nyuma yo guhurira i Doha muri Qatar

Avuga ko amaze kumenya uburemere bw’ikibazo, yahise afata umwanzuro wo kuvugana n’abayobozi b’ibihugu byombi kugira ngo bafatanye gushaka amahoro arambye.

Yagize ati: “Nari nsanzwe mbazi, mpita mbahamagara mbabwira nti, ‘duhaguruke dukemure iyi ntambara, sinshaka ko ikomeza’.”

Yanatangaje ko ateganya kwakira abakuru b’ibihugu by’u Rwanda na RDC muri Amerika vuba aha.

Ati: “Amahoro yashyitsweho. Nk’uko mubizi, ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga bo mu Rwanda na Congo bagiye bahagera hano, none n’abakuru b’ibihugu byombi barateganya kuza.”

Ku wa 27 Kamena, u Rwanda na RDC basinyiye amasezerano y’amahoro muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mu rwego rwo gushakira umuti ikibazo cy’umutekano muke mu Burasirazuba bwa Congo.

Ambasaderi Olivier Nduhungirehe wari uhagarariye u Rwanda, yagaragaje ko ikibazo cya FDLR kigomba kubanza gukemurwa mbere yo gushyira umukono ku masezerano.

Aya masezerano agaragaza ko RDC ifite inshingano yo kurandura umutwe wa FDLR, mu gihe u Rwanda rwaba rwiteguye gukuraho ingamba z’ubwirinzi rwari rwarafashe.

Mu masezerano yasinyiwe i Washington, impande zombi zashyigikiye ibiganiro hagati y’Ihuriro AFC/M23 na Leta ya RDC biri kubera i Doha muri Qatar.

Mu gihe ibyo byose byubahirizwa uko bikwiye, hitezwe ko Perezida Paul Kagame n’uwa RDC bazahurira i Washington, bagashyira umukono ku masezerano ya nyuma agamije gushakira amahoro arambye mu Burasirazuba bwa Congo.

Umusanzunews

Umwanditsi

Alex RUKUNDO

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *