U Rwanda na DR Congo byemeranyije ku masezerano y’amahoro

U Rwanda na DR Congo byemeranyije ku masezerano y’amahoro

Ibihugu byombi byageze ku nyandiko y’ibanze izashingirwaho mu gusinya amasezerano ku ya 27 Kamena 2025, Ibiro bya Leta Zunze Ubumwe za Amerika bishinzwe ububanyi n’amahanga byatangaje ko u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC) byageze ku masezerano y’ibanze y’amahoro, nyuma y’iminsi itatu y’ibiganiro byahuje inzobere z’impande zombi.

 

 

Massad Boulos, Umujyanama Mukuru wa Perezida Trump ku bijyanye na Afurika, yatangaje ku rubuga X ko yishimiye guhagararira ibiganiro byarangiye impande zombi zemeranyije.

Boulos yagize ati:Mu cyumweru gitaha, twiteze kwakira ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga b’u Rwanda na DRC kugira ngo basinye ayo masezerano ku wa 27 Kamena, mu muhango uzayoborwa na Marco Rubio,” Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Birateganyijwe ko nyuma y’uyu muhango, abakuru b’ibihugu  bya DR Congo n’u Rwand bazasinyi ayo masezerano y’amahoro mbere y’uko atangira gushyirwa mu bikorwa.

Ububanyi n’amahanga bwa Amerika bwatangaje gusa imirongo migari igize ayo masezerano y’ibanze, ibirambuye biyarimo ataramenyekana neza.

Uhagarariye DR Congo (ibumoso) n’u Rwanda (iburyo) iruhande rwa Massad Boulos mu kugaragaza ko hari amasezerano y’ibanze yagezweho

Kugeza ubu ibiteganyijwe n’aya masezerano ku mutwe wa M23, niba uzarekura ibice ugenzura – ibyo wakunze guhakana – cyangwa na wo uzagera ku masezerano ya wo na leta ya Kinshasa ku rundi ruhande mu biganiro by’i Doha muri Qatar.

Ibiro bya Amerika byatangaje ko amasezerano yubakiye ku bwumvikane  hagati y’u Rwanda na DRC bwabaye mu kwezi kwa Mata, akaba yibanda ku nyungu za politiki, umutekano n’ubukungu z’ibihugu byombi.

Ingingo z’ingenzi zirimo:

  1. Kubaha ubusugire bw’imipaka

  2. Guhagarika imirwano

  3. Kuvana ingabo mu bikorwa bya gisirikare

  4. Kwambura intwaro imitwe yitwaje

  5. Kwakira imitwe yitwara gisirikare atari aya leta, hubahirijwe ibisabwa

  6. Gushyiraho uburyo bwo kugenzura umutekano buhuje impande zombi

  7. Gufasha mu gucyura impunzi n’abimukira bo mu gihugu imbere

Abahagarariye intumwa z’u Rwanda na DR Congo basinya ku masezerano y’ibanze y’amahoro hagati y’ibihugu byombi i Washington

Hari impungenge ku mutwe wa M23, ku bijyanye n’uko aya masezerano azawugiraho ingaruka, cyane ko utaragaragaza ubushake bwo kurekura uduce ugenzura. Na none, ntiharamenyekana niba aya masezerano azareba ibiganiro biri kubera i Doha hagati ya M23 na Leta ya Kinshasa.

Ku rundi ruhande, u Rwanda rushinja Kinshasa gukorana na FDLR, umutwe urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda. Kinshasa nayo igaba u Rwanda ko ruvana ingabo zarwo ku butaka bwayo, ibyo u Rwanda ruhakana ko rufite ingabo ku butaka bwa RDC.

Leta ya Amerika ivuga ko niharamuka habayeho isinywa ry’amasezerano, hari kompanyi z’Abanyamerika zizashora miliyari z’amadolari mu bikorwa by’ubucukuzi n’ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro mu bihugu byombi.

Bivugwa kandi ko Leta ya Qatar na yo yitabiriye ibiganiro byagejeje kuri ayo masezerano, mu rwego rwo kunganira ku imbaraga za Amerika mu gushakira amahoro uduce twibasiwe n’intambara.

Zimwe mu ngingo zigize ayo masezerano yumvikanyweho zirimo;

  • Kubaha ubusugire bw’imipaka
  • Kubuza imirwano
  • Guhagarika/kuvana [ingabo] mu bikorwa
  • Kwambura intwaro
  • Kwakira imitwe [yitwara gisirikare] itari iya leta habanje kugira ibisabwa
  • Gushyiraho uburyo buhuriweho bwo kugenzura umutekano
  • Gufasha gucyura impunzi n’abavuye mu byabo imbere mu gihugu

Leta ya Kinshasa, ONU, n’ibihugu bimwe by’iburengerazuba nka Leta Zunze Ubumwe za Amerika bashinja leta y’u Rwanda gufasha umutwe wa M23 ubu ugenzura ibice bitandukanye mu ntara za Kivu y’Epfo na Kivu ya Ruguru, ibyo u Rwanda ruhakana.

Kinshasa yakomeje gusaba ko u Rwanda rugomba kuvana ingabo zarwo muri DR Congo kugira ngo bagere ku masezerano y’amahoro.

Leta y’u Rwanda, ONU na bimwe mu bihugu by’iburengerazuba na bo bashinja Kinshasa gukorana n’umutwe wa FDLR urwanya u Rwanda, ibyo Kinshasa na yo ihakana.

Mu kwezi gushize muri uyu muhate wo guhuza ibihugu byombi, Amerika yavuze ko impungenge za buri ruhande – Kinshasa isaba kuvana ingabo z’u Rwanda muri DR Congo, Kigali isaba gusenya umutwe wa FDLR – zigomba kurebwaho no kubahirizwa muri ayo masezerano y’amahoro.

Washington kandi yavuze ko izi mpande zombi nizigera ku masezerano y’amahoro azakurikirwa n’ishoramari rya miliyari z’amadorari za kompanyi z’Abanyamerika mu bucukuzi n’ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro muri DR Congo n’u Rwanda.

Abategetsi ba Amerika bavuze ko leta ya Qatar yitabiriye ibiganiro byagejeje kuri aya masezerano y’ibanze yagezweho “kugira ngo bijyane n’imihate y’ibihugu byombi” [Qatar na Amerika] y’ibiganiro bigamije kugera ku mahoro.

Ibiro bishinzwe ububanyi n’amahanga bwa Amerika bivuga ko uruhande rwa DR Congo n’u Rwanda byishimiye “umusanzu n’imihate ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Qatar nk’abafatanyabikorwa mu kubona igisubizo mu mahoro”.

Umusanzunews

Alex RUKUNDO

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *