RDC: Ihuriro ry’ingabo za RDC zazengurutse i Kaziba, Abaturage bacuze ubwoba

RDC: Ihuriro ry’ingabo za RDC zazengurutse i Kaziba, Abaturage bacuze ubwoba

Amakuru aturuka i Kaziba muri teritwari ya Walungu mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, avuga ko ihuriro ry’Ingabo za RDC ko ziri kwisuganya kuyigabamo ibitero, nyuma yuko zagaragaye mu misozi yaho.

 

Kuva ku munsi  w’ejo ku wa mbere tariki ya 09/06/2025, mu misozi ya Kaziba ni bwo hatangiye kugaragara Ingabo zo mu ihuriro rya RDC, ibi byatumye benshi mu bahaturiye bagira ubwoba bwinshi.

Amakuru yamaze kumenyekana nuko igice bariya basirikare ba FARDC, FDLR, ingabo z’u Burundi na Wazalendo, bagaragayemo ari cya Nabumbu, gisanzwe giherereye mu ntera ngufi uvuye muri centre ya Kaziba.

Ubuhamya twahawe bugira buti: “Bagaragaye ku misozi yo muri Nabumbu no hafi yaho.”

Bukomeza bugira buti: “Byaduteye ubwoba bwinshi nubwo aha iwacu hari abasirikare ba M23.”

Nta muturage biravugwa ko yahunze, kuko nubwo bagize ubwoba ariko bizeye ko ntacyo uruhande rwa Leta rwatwara abarwanyi b’uyu mutwe wa M23 ufite Kaziba mu biganza byawo.

Mu mashusho yagiye akwirakwizwa ku mbugankoranyambaga, agaragaza abasirikare benshi bagenda genda hejuru muri rango rya Nabumbu, abandi ubona bari gufata amafoto ya centre ya Kaziba, ni mu gihe wabonaga bitegeye neza iyi centre, kuko bari hejuru yayo.

Kimwecyo, kuva M23 yabohoza Kaziba mu ntangiriro z’ukwezi kwa gatanu uyu mwaka, ntabwo FDLR na Wazalendo batigeze bavugwa ku misozi ya Nabumbu, gusa kuri iyi nshuroho, barushijeho kuyigaragaramo cyane; ndetse amakuru amwe avuga ko abenshi bari kuyigaragaraho ko bari guturuka  Uvira, ari na yo mpamvu biboneka ko bashaka gutera i Kaziba mu rwego rwo kugira ngo bayisubize.

Ariko nyamara ibi ntacyo umutwe wa M23 ugenzura uwo mujyi muto wa Kaziba urabivugaho.

Abarwanyi bo muri uyu mutwe wa M23 ntibagenzura Kaziba gusa, kuko banagenzura n’utundi duce twinshi two muri Gurupema ya Luhwinja duteganye n’iyi misozi ya Nabumbu iri kugaragaramo ihuriro ry’ingabo za Congo, nka Luciga n’utundi.

 

Umusanzunews

Alex RUKUNDO

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *