Nibura abantu 42 bishwe mu bitero byabaye mu mpera z’icyumweru mu ntara ya Benue muri Nigeria, nk’uko byemejwe n’umuyobozi waho
Nibura abantu 42 bamaze kumenyekana ko bishwe barashwe mu bitero byagabwe mu mpera z’icyumweru mu gace ka Gwer West, ko mu Ntara ya Benue, iri hagati muri Nigeria. Bitewe n’amakuru yemejwe n’ubuyobozi, birakekwa ko ibi bitero byakozwe n’aborozi.
Victor Omnin, Umuyobozi w’Akarere ka Gwer West, yatangaje ko imibiri 32 yabonetse nyuma y’ibitero byabaye ku Cyumweru mu midugudu ya Ahume na Aondona, mu gihe abandi 10 bishwe mu kindi gitero cyabaye ku wa Gatandatu mu midugudu ya Tyolaha na Tse-Ubiam. Ati:“ Ni ibintu bibabaje cyane. Ubu tuvugana turacyakuramo imibiri y’abapfuye,” ni ko Victor Omnin yabwiye abanyamakuru.
Intara ya Benue iherereye mu gace kazwi nka Middle Belt, gahuriramo Abayisilamu benshi bo mu Majyaruguru n’Abakirisitu benshi bo mu Majyepfo. Ako gace kazahajwe n’amakimbirane y’ingutu ashingiye ku ikoreshwa ry’ubutaka: aborozi baba bifuza aho baragirira inka zabo, mu gihe abahinzi na bo bakeneye ubutaka bubereye ubuhinzi.
Izo mpagarara zishimangirwa kandi n’amakimbirane ashingiye ku moko no ku myemerere y’amadini, bikarushaho kwagiza ituze n’ubwumvikane hagati y’abaturage.
Ibiro by’Umuyobozi w’Intara ya Benue, Hyacinth Iormem Alia, byatangaje ko n’umupadiri wo mu Itorero Gatolika yarashwe n’abagabye ibyo bitero, ubu akaba ari mu bihe bikomeye, nubwo arimo kigenda akira.
Umwanditsi: Alexis NTAWIGENERA

He