Naliyo ni umugambanyi, Eric SEMUHUNGU

Naliyo ni umugambanyi, Eric SEMUHUNGU

Mu kiganiro n’abanyamakuru, Eric SEMUHUNGU yavuze ko yatangije igikorwa yise Semuhungu Experience. SEMUHUNGU wamamaye nk’umusangiza w’amagambo ususurutsa ibirori, yatangaje ko agiye gutangira ibikorwa byo gushora imari mu nzu z’urubyiniro no mu tubari (bars), abikesha uburambe afite mu gushimisha abantu no gutera inkunga abasusurutsa. Yavuze ko yamaze gushora amafaranga muri The Sky Sports Lounge, nabwo agamije gususurutsa abakiriya.

Iki kiganiro cyarimo n’abavanga imiziki (Disc Jockeys) barimo DJ Bura na DJ Sweet. SEMUHUNGU muri iki kiganiro yanagarutse kuri Naliyo, amushinja kugambanira itsinda Traffic Jam kugira ngo ritagere ku rwego rikwiye kugeraho nk’uko byari byitezwe.

SEMUHUNGU yagize ati:” Naliyo ni we watangije byose, kuko imishinga yose najyaga nkorana n’abakire yajyaga ansaba nimero zabo. Nyuma yaho nkabona ibyapa byamamaza igitaramo Naliyo ngiye gukoramo ari kumwe n’abakobwa b’inshuti zanjye. Yaje kumbwira ko abakire nabakiriya b’aha na hariya batagishaka SEMUHUNGU, ngo ni uko aryamana n’abahuje igitsina. Icyakora aho hantu ni ho nari narakoreye igihe kinini, kandi hahoraga huzuyemo abantu kubera njye.”

“Ukajya kuvuga ngo umukire, niba twabaga miliyoni, ubu turabaha maganane! Noneho njye sijyayo, bagatumira bariya bandi batamenyerewe cyane, bigatuma babaha nka magana abiri. Naliyo ni jye wamuzamuye, aramenyekana. Ibyo bituma iyo bateguye igitaramo, ntimboneke, icyo gihe abantu bakaba bake. Kuko SEMUHUNGU ntiyaje. Ati: ‘Muri make, Naliyo ni we wagize uruhare mu gusenyuka kwa Traffic Jam.”

Umunyamakuru w’umusanzu yamubajije niba kuryama n’umusangiragendo (bahuje igitsina) bitamubangamira mu Rwanda, cyane ko abaturage batarabyumva neza. Yasubije agira ati: ”Ntakintu kijya gihungabanya imikoranire yanjye no kuryamana n’abasangiragendo (bahuje igitsina) kuko ibyo biratandukanye n’akazi kanjye. Kandi ntabwo haza abasangiragendo gusa, kuko haza n’ingeri nyinshi zitandukanye, nka abagabo, abagore ndetse n’urubyiruko, bivuga iki? SEMUHUNGU sagenda nk’umusangiragendo agenda nka SEMUHUNGU ugiye gukora akazi.”

Yasoje avuga ko bishoboka ko abo basangiragendo nabo baza, ariko baza muri gahunda zabo zirimo kwishimisha no kubyina. aribyo guhamagara abasagiragendo twajya tubura abantu bitabira igitaramo kandi ibyo ntabwo aribyo tuba dukeneye, dushaka ko buri ngero zose zihisanga.

 

Umusnzunews.rw

Umwanditsi: Alex RUKUNDO

Email: rukundoalex540@gmail.com

Whatsap / Tel: +250 785 404 717

Alex RUKUNDO

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *