Amakuru atandukanye aremeza ko ibice byinshi by’umujyi wa Goma ubu bigenzurwa n’umutwe wa M23

Amakuru atandukanye aremeza ko ibice byinshi by’umujyi wa Goma ubu bigenzurwa n’umutwe wa M23

Uyu mutwe watangaje ko uyu mujyi wamaze gufatwa, habonetse amashusho y’abarwanyi bawo bawinjiramo uyu munsi.

Bamwe mu basirikare ba FARDC bambutse umupaka bahungira mu Rwanda, aho bishyikirije inzego z’umutekano z’u Rwanda, nk’uko bivugwa na RBA.

Bamwe mu batuye i Goma bavuganye na BBC Gahuzamiryango bavuga ko ibice by’amajyaruguru y’umujyi hafi ya byose bigenzurwa na M23, umutwe ONU ivuga ko ufashwa n’u Rwanda, ibyo ubutegetsi bw’u Rwanda buhakana.

Ikibuga cy’indege cya Goma, Ikigo cya Gisirikare cya Katindo n’umusozi wa Goma (Mont Goma), Umupaka uzwi nka Grande Barrière ku ruhande rwa Goma

Byifashe bite kuri ibi bice bitatu by’ingenzi ku gisirikare n’ubutegetsi muri uyu mujyi?

Kugeza ubu ntibizwi neza niba ikibuga cy’indege cya Goma kigenzurwa na M23, ariko mu gitondo cyo ku wa mbere amashusho amwe n’amwe yerekanye abantu barimo gusahura ububiko bwo kuri iki kibuga. Ibishobora gusobanura ko kitakirinzwe n’igisirikare, nubwo bitazwi neza niba M23 ariyo irimo kukigenzura.

Nubwo yari tarafata iki kibuga cy’indege, ku cyumweru ni mugoroba M23 yatangaje ko iki kibuga cy’indege gifunze “kuko uyu mutwe wari wageze mu bice byo hafi aho washoboraga kurasa indege iyo ari yo yose yakigwaho cyangwa yagihagurukaho”, nk’uko umwe mu bakurikirana bya hafi iyi mirwano utifuje gutangazwa yabibwiye UMUSANZUNEWS.

Ku mupaka wa La Corniche ku ruhande rw’u Rwanda habonetse abantu batari benshi cyane bava hakurya i Goma

Andi mashusho yerekanye abarwanyi ba M23 bakirwa n’abaturage mu gace ka Majengo kari hafi y’ikibuga cy’indege.

Mont Goma, umusozi muto uri mu mujyi ku kiyaga cya Kivu – bivugwa ko ari na wo uyu mujyi ukuraho izina – n’ikigo cya gisirikare cya Katindo kitari kure cyane ya Mont Goma ni hamwe mu hantu h’ingenzi mu bya gisirikare.

Amakuru dukesha bimwe mu binyamakuru muri Goma aravuga ko ibi bice byombi bigenzurwa n’umutwe wa M23.

Amakuru ya bimwe mu binyamakuru byo muri Goma aravuga ko imfungwa zari zifungiye muri Gereza ya Goma nyinshi zasohotse.

Uruhande rwa leta ntacyo ruravuga kugeza ubu ku birimo kuba n’ibiri kuvugwa mu mujyi wa Goma.

Jean Claude Mwambutsa, umunyamakuru wa BBC Gahuzamiryango uri ku ruhande rw’u Rwanda ku mupaka wa Goma na Gisenyi avuga ko ku mipaka yombi – La Corniche (grande barriere) na Petite barrière, imipaka isa n’iyegeranye – hari kunyura abantu bacye bacye bahunga baturutse hakurya muri DR Congo.

Kuri iyi mipaka kuva ku cyumweru no ku wa mbere mu gitondo haciye abantu barimo abakozi ba ONU n’imiryango mpuzamahanga ikorera i Goma bahunga uyu mujyi berekeza mu Rwanda.

Mwambutsa ati: “Hakurya haracyumvikana amasasu, anyuzamo akiyongera. Ndetse mukanya igisasu cyatuguye iruhande hafi y’umupaka wa La Corniche abantu bahita bisanza.

Ku ruhande rw’u Rwanda rwegereye umupaka wa Goma, abanyeshuri barimo gutaha nyuma y’uko amashuri yabo abasabye gusubira mu ngo kubera imirwano iri hakurya i Goma

“Hari amabisi (bus) yatanzwe n’u Rwanda bigarangara ko yiteguye gutwara abantu b’abanyacyubahiro bavuye i Goma.

“Ku ruhande rw’u Rwanda, imipaka ijya muri DR Congo irafunze ndetse nta uhegera, nta muntu uva mu Rwanda agana hakurya. Bavuze ko uwambuka kereka ari Umunyecongo ushatse gusubira iwabo gusa.”

Abavuye i Goma basanze umunyamakuru wa BBC ku mupaka bamubwiye ko M23 itaragera ku mupaka ku ruhande rwa Goma, ko ku mupaka waho hakiboneka abasirikare bacye bacye ba FARDC, ariko ko abakozi basanzwe b’umupaka basa n’abawutaye bakagenda.

Ku ruhande rwegereye umupaka mu Rwanda hari ukwigengesera ko ibisasu bishobora kuva hakurya bikitura mu Rwanda bikangiza, ibi bishobora kuba byatumye amashuri amwe ari hafi ategeka abanyeshuri gusubira iwabo.

Umusanzunews.rw

Umwanditsi: Alex RUKUNDO

Alex RUKUNDO

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *