RDC: Amerika, ONU na EU byategetse umutwe wa M23 kuva mu mujyi wa Masisi

RDC: Amerika, ONU na EU byategetse umutwe wa M23 kuva mu mujyi wa Masisi

Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi (EU) n’Amerika byamaganye ifatwa ry’umujyi wa Masisi n’inkengero zawo mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, wigaruriwe n’umutwe w’inyeshyamba wa M23 mu mpera y’icyumweru gishize.

EU yategetse umutwe wa M23 kuva mu mujyi wa Masisi igitaranganya no kubahiriza agahenge mu buryo bwuzuye, ikanasaba u Rwanda kureka ubufatanye bwarwo na M23 no gukura ingabo zarwo ku butaka bwa RDC.

Amerika ivuga ko gutera intambwe kwa M23, harimo n’ifatwa ry’umujyi wa Masisi, “byangiza umuhate wo kugera ku mahoro mu burasirazuba bwa DRC binyuze mu biganiro” ndetse ko “bigira ingaruka ku basivile harimo no kuva mu byabo.

Itangazo rya minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’Amerika rivuga ko “M23 igomba guhagarika imirwano aka kanya ndetse ikubahiriza agahenge”. Yongera gusubiramo “ubusabe bumaze igihe kirekire” bwuko u Rwanda rukura abasirikare barwo bose n’ibikoresho muri Congo.

Nta cyo umutwe wa M23 cyangwa leta y’u Rwanda bari bavuga ku byatangajwe na EU n’Amerika ariko mu gihe cyashize umutwe wa M23 wagiye uvuga ko icyo ukora gusa ari ukwirwanaho iyo utewe n’ingabo za leta ya Congo n’abafatanyabikorwa bayo.

Nyuma yuko ufashe ‘centre’ ya Masisi ku wa gatandatu, umuvugizi wawo Lawrence Kanyuka mu itangazo yanyujije ku rubuga rwe rwa  X yavuze ko M23 wiyemeje “gucunga umutekano w’ibice byose byabohowe no kurinda abaturage bose n’ibyabo”.

Amerika, ONU na EU bisanzwe byarafatiye ibihano bamwe mu bakuru ba M23 – birimo kubuzwa gukora ingendo mu mahanga no gufatira imitungo yabo – ariko mu itangazo ryayo ry’ejo ku wa mbere EU yavuze ko yiteguye kwiga ku “ngamba nshya” ku bateza intambara n’umutekano mucye muri Congo.

EU ivuga ko ifatwa ry’umujyi wa Masisi ribangamiye cyane umuhate wo kurangiza intambara mu mahoro ndetse ko ari ingenzi ko impande ziri mu ntambara zihagarika imirwano zigashyira mu ngiro vuba ibyemezo n’ibyo ziyemeje muri gahunda ya Luanda.

Amerika na EU bivuga ko bishyigikiye gahunda ya Luanda, ku buhuza bwa Perezida w’Angola João Lourenço.

Inama yari yitezwe cyane mu kwezi gushize i Luanda muri Angola hagati ya Perezida wa RDC Félix Tshisekedi na Perezida w’u Rwanda Paul Kagame, yari yitezweho kugeza ku masezerano y’amahoro, ntiyaba ku munota wa nyuma, kuko impande zombi zitumvikanye ku ngingo y’ibiganiro hagati ya RDC na M23.

Kinshasa ivuga ko itazigera igirana ibiganiro na M23, ko ahubwo yavugana n’u Rwanda ruyifasha.

EU (UE) yanashishikarije RDC kureka ubufatanye ubwo ari bwo bwose n’umutwe wa FDLR w’inyeshyamba z’Abanyarwanda zirwanya ubutegetsi bwa Kigali, zikorera mu burasirazuba bwa Congo, no kureka ubufatanye n’indi mitwe yitwaje intwaro.

Intambara yongeye kubura mu ntara ya Kivu ya Ruguru mu burasirazuba bwa Congo hagati y’ingabo za Congo n’inyeshyamba za M23 kuva mu mpera y’umwaka wa 2021.

Ubu M23 igenzura ibice binini byo muri teritwari za Masisi na Rutshuru, n’ibice bimwe byo muri Walikale na Lubero.

Umutwe wa M23 uvuga ko uharanira uburenganzira bwawo nk’Abanye-Congo, biganjemo abo mu bwoko bw’Abatutsi, uvuga ko bambuwe uburenganzira n’ubutegetsi bwa Kinshasa.

 

Umusanzunews.rw

Umwanditsi:  Alex RUKUNDO

Alex RUKUNDO

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *