Abasirikare batatu ba FDLR bishyikirije RDF n’intwaro bari bafite
Abarwanyi 3 bo muri FDLR irwanya ubutegetsi bw’u Rwanda bambutse umupaka uhuza u Rwanda na RDC, bishyikiriza Igisirikari cy’u Rwanda bitwaje intwaro zabo n’icyombo cy’itumanaho.
Amakuru duhabwa na baturage bi mu murenge wa Busasamana, n’uko bambutse muri iki gitondo cyo kuwa 07 Mutarama 2025, mu masaha ya saa moya z’igitondo banyuze mu kibaya gihuza ibihugu byombi bambukira mu mudugudu wa Kigezi, akagari ka Kageshi, umurenge wa Busasamana.
Umuturage wo muri ako gace yavuze ko bambutse ari batatu bambaye impuzankano bikekwa ko yambarwa na FDLR bitwaje imbunda 3 n’icyombo cy’itumanaho, aho barwaniraga ahitwa Kibati ku kirunga cya Nyiragongo.”
Aba baturage kandi batangarije UMUSANZUNEWS.RW ko aba barwanyi bafitwe na RDF.
Muri aba barwanyi kandi babiri muri bo bakomoka mu kagari ka Gacurabwenge, mu mudugudu wa Kanyabijumba, mu gihe umwe muri bo akomoka mu kagari ka Kageshi mu mudugudu wa Kagezi.
Kaliba Antoine, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Busasamana yavuze ko ayamakuru atarayamenya.
Ati “Ayo makuru ntabwo ndayamenya, ngiye gukurikirana.”
Mu mpera za 2024, nibwo Guverineri w’intara y’uburengerazuba Ntibitura Jean Bosco mu nama yagiranye n’abaturiye ikibaya gihuza u Rwanda na RDC yanenze ababyeyi barebera abana bajya mu mitwe yitwaje intwaro ikorera muri RDC abasaba kubaganiriza bagataha.
Kuwa 16 Ugushyingo kandi nabwo Ingabo z’u Rwanda zo kuri Pozisiyo ya Muti zafashe umwe mu barwanyi ba FARDC wari winjiye ku butaka bw’u Rwanda afite intwaro. Uyu murwnyi yavukaga mu murenge wa Cyanzarwe.
