Antony Blinken na Recep Tayyip Erdogan baganiriye ku mbaraga z’inzibacyuho ya politiki muri Siriya
Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Antony Blinken, yagiranye ibiganiro na Perezida wa Turukiya, Recep Tayyip Erdogan,n’ibiganiro bigamije kunoza inzibacyuho ya politiki muri Siriya.
Erdogan yabwiye Blinken ko Turukiya izafata ingamba zikomeye zo gukumira ibikorwa byo muri Siriya, ashimangira ko ari uburyo bwo kurinda umutekano w’igihugu. Yagize ati, ibyo bikorwa bimwe na bimwe byafatwa nk’iterabwoba ku miryango itandukanye.
Amerika na Turukiya, n’ubwo ari ibihugu bihuriye mu muryango wa NATO, byashyigikiye ingabo zitavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Siriya mu ntambara y’icyo gihugu, bifite inyungu zitandukanye ku mitwe yitwaje intwaro mu majyaruguru ya Siriya.
Amerika ishyigikiye Ingabo Ziharanira Demokarasi ya Siriya (SDF), ihuriro riyobowe n’umutwe wa YPG. Gusa, Turukiya ifata YPG nk’igice cy’ishyaka rya PKK (Ishyaka ry’Abakozi ba Kurdistan), ribarwa nk’umutwe w’iterabwoba na Turukiya kandi rimaze imyaka 40 rirwanya ubutegetsi bwayo.
Ibiganiro bya Biden na Erdogan bije mu gihe ingabo zishyigikiwe na Turukiya ziherutse gufata umujyi wa Manbij mu majyaruguru ya Siriya, wari ucungiwe umutekano n’ingabo za SDF, nyuma yo gusubira inyuma mu burasirazuba bw’uruzi rwa Efurate.
Amakuru aturuka mu ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Siriya yemeza ko gusubira inyuma kwa SDF byakurikiye amasezerano yihariye hagati ya Turukiya na Amerika.
SDF ni umutwe ugifite uduce twinshi mu majyaruguru no mu burasirazuba bwa Siriya, aho harimo ibice bikungahaye kuri peteroli ndetse n’ingabo za Amerika zigera kuri 900.
Umwanditsi: Alex RUKUNDO
