Gafaranga Joseph Agaragaza Imbogamizi n’Inama mu Iterambere ry’Ubuhinzi bw’Ibirayi

Gafaranga Joseph Agaragaza Imbogamizi n’Inama mu Iterambere ry’Ubuhinzi bw’Ibirayi

Gafaranga Joseph, umuhinzi w’ibirayi utuye mu Murenge wa Cyungo, Akarere ka Musanze, agaragaza ibibazo byugarije ubuhinzi bw’ibirayi mu Rwanda.

Avuga ko imbuto nziza z’ibirayi zikiri nke cyane, kuko zitarenza 20% ugereranyije n’izikenewe n’abahinzi. Ikindi, ifumbire y’imborera ikenewe cyane mu buhinzi bw’ibirayi ntiboneka neza, iyo ibonetse ntiba ifite ubuziranenge cyangwa igakoreshwa nabi.

Gafaranga yagize ati:” Ifumbire y’imborera yakagombye gufata neza ubutaka, ariko iyihari ni nke kandi iba idafite ubuziranenge. Ibiciro by’inyongeramusaruro byarazamutse cyane, ku buryo abahinzi benshi batabona ubushobozi bwo kugura imbuto nziza, ifumbire, cyangwa imiti ihagije yo kurwanya udukoko.”

Yongeyeho ko abahinzi benshi bataragira ubumenyi buhagije ku buhinzi bugezweho, harimo gutera imbuto zitari ku murongo, gukoresha nabi inyongeramusaruro, no gusarura ibirayi bitarageza igihe cyo gusarurwa.

Imbuto y’ibirayi

Ku bijyanye n’umusaruro, Gafaranga yavuze ko hari ibirayi bimwe usanga bidafite icyanga cyangwa birimo amazi menshi, kuko byasaruwe bitarageza igihe cyo kwera neza. Ati:” Ikirayi kimaze kwera neza, iyo ugikozaho uruhu ntiruvaho. Iyo icyo gihe kitubahirijwe, bituma umusaruro w’ibirayi utaramba kandi ntibigire agaciro ku isoko,” yabisobanuye.

Gafaranga avuga ko abafatanyabikorwa mu buhinzi bw’ibirayi, cyane cyane abashinzwe gutanga imbuto binyuze muri RAB (Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi), bakwiye kongera umusaruro w’imbuto nziza kandi zikagera ku bahinzi ku gihe. Yongeraho ko abashakashatsi n’abatubuzi b’imbuto bagomba gukora cyane kugira ngo imbuto zibe nyinshi kandi zikwirakwizwe hose.

Ku ruhande rw’abahinzi, Gafaranga asaba ko bafata iya mbere mu gukora no gukoresha ifumbire y’imborera ifite ubuziranenge, bakirinda gusarura ibirayi bitarageza igihe cyo gusarwa. Avuga ko gusimburanya ibihingwa ari ingenzi mu kugabanya indwara n’ifumbire idahagije y’ubutaka.

Yasoje agira ati:” Gusimburanya ibihingwa ni ingenzi kuko guhinga igihingwa kimwe, urugero ibirayi ku birayi, bitera kugabanuka k’umusaruro vuba kandi bigatiza umurindi indwara zifata ibihingwa.”

Abahinzi basabwa kumva ko kugira ubumenyi mu buhinzi no gukoresha neza inyongeramusaruro biri mu by’ibanze byatuma umusaruro w’ibirayi wiyongera kandi ugahaza isoko ryo mu gihugu no hanze yacyo.

Gafaranga Joseph, umuhinzi w’ibirayi

Umusanzunews.rw

Umwanditsi: Alex RUKUNDO

Alex RUKUNDO

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *