Northstar Alliance: Umuryango wita ku buzima bw’abatwara amakamyo n’abakora uburaya muri Afurika babaha imiti igabanya ubukana bwa SIDA igihe cyose

Northstar Alliance: Umuryango wita ku buzima bw’abatwara amakamyo n’abakora uburaya muri Afurika babaha imiti igabanya ubukana bwa SIDA igihe cyose

Rimwe mu mavuriro arindwi aherereye mu bice byambukiranya imijyi yo muri Kenya n’andi 50 akorera mu mpande zose z’uburasirazuba n’amajyepfo y’Afurika, ayoborwa n’umuryango udaharanira inyungu uzwi nka Northstar Alliance. Uyu muryango utanga serivisi z’ubuvuzi ku buntu, by’umwihariko ku bantu bahora mu ngendo nk’abatwara amakamyo, abakora uburaya, ndetse n’abaturage basanzwe bafite aho bahurira na bo.

Honey Mwanze, umuyobozi wa porogaramu za Northstar Alliance, yagize ati:” Uko bagenda bava hamwe bajya ahandi, serivisi z’ubuzima zifite ireme zigenda zibabera nke. Ni yo mpamvu tugomba kubegera tukabegereza izo serivisi, bityo bigafasha kugabanya uruhererekane rw’ubwandu cyangwa kurwanya icyo kibazo.”

Minisiteri y’Ubuzima ya Kenya itangaza ko abatwara amakamyo akora ingendo ndende n’abakora uburaya bafite ubwandu bw’agakoko gatera SIDA ku rwego rwo hejuru, kimwe n’izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.

Patrick, umushoferi w’imyaka 85 umaze imyaka hafi 50 atwara amakamyo, yavuze uko yamenye ko yanduye virusi itera SIDA. Yagize ati:” nagiye kwipimisha nyuma y’urugendo rwa kazi ari ubwa mbere, nsanga naranduye. Kubona imiti igabanya ubukana byari bigoranye kuko nahoraga nambukiranya imipaka. Ariko ubu nshobora kwinjira mu mavuriro iyo ari yo yose nitwaje ikarita yanjye. Iyo nyerekanye, umuganga ahita amenya ubwoko bw’imiti mfata akayimpa bitangoye.”

Yakomeje agira ati:” banasuzuma niba imiti mfata iri mu icumi ikomeye cyangwa iri mu yindi itanu, kandi bahita babyemeza.”

Catherine Wanja, ukora umwuga w’uburaya mu mujyi wa Mombasa, ahugura bagenzi be bakora umwuga umwe. Mu kiganiro yagiranye n’Ijwi ry’Amerika, yagize ati: “Abashoferi b’amakamyo ni abakiriya bacu beza.”

Yongeraho ati:” Twakanguriwe ingamba zo kwirinda indwara. Abashoferi b’amakamyo bafite imiryango yabo, tubwirizwa gukoresha agakingirizo kugira ngo twirinde, turinde abakiriya bacu, ndetse tunarinde imiryango yabo.”

Northstar Alliance ifatanya n’abaturage mu bikorwa by’ubukangurambaga. Mikari, ufite inzu yakira abagenzi na kabari mu karere, avuga ko ubufatanye hagati y’abakora ibikorwa by’ubucuruzi nk’ibyo n’ikigo nderabuzima byagize uruhare rukomeye mu kwigisha abakiriya biganjemo abatwara amakamyo n’abakora uburaya. Yagize ati:” Tubagira inama yo gukoresha agakingirizo kugira ngo birinde. Tubakangurira kujya muri Northstar kuko twiyunze na bo, kandi batanga serivisi ku buntu. Iyo abanduye bibagiwe imiti yabo, tubibutsa kujya muri Northstar kuko babaha imiti igihe cyose.”

Mu mwaka wa 2022, Northstar Alliance yatangaje ko yatanze serivisi z’ubuvuzi ku bantu barenga 180,000 mu karere, abenshi muri bo bakaba ari abashoferi n’abakora uburaya.

Umusanzunews.rw

Umwanditsi: Alex RUKUNDO

Alex RUKUNDO

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *