RDC: Félix Tshisekedi yatanze ubutumwa ubwo yarari muruziko mu ntara ya Tanganyika
Kuri uyu wa kabiri, 26 Ugushyingo, Perezida wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo, Félix Tshisekedi, ayataze ubutumwa bwo yarari muruzinduko mu ntara ya Tanganyika.
Uru ruzinduko ruzamara hafi icyumweru, ruzarangwa n’ibikorwa byinshi, birimo Inama ya 11 y’abayobozi b’Intara n’inama ya 23 y’inama y’abaminisitiri, iteganijwe i Kalemie mu umurwa mukuru w’intara ya Tanganyika.
Nk’uko byatangajwe na Giscard Kusema, umuyobozi w’itangazamakuru rya perezida, ngo ubu butumwa bw’ingendo buzahuza ibikorwa by’inzego, kungurana ibitekerezo n’abaturage baho ndetse no kugenzura imishinga y’iterambere.
Biteganijwe ko Perezida Tshisekedi azayobora inama ya 23 y’Inama y’Abaminisitiri mu murwa wa Kalemie. Benshi mu bagize guverinoma kimwe na ba guverineri bamaze gukora urugendo berekeza muri uyu murwa.
Inama ya 11 y’abayobozi b’Intara izaba imwe mu bihe by’ingenzi by’ubwo butumwa. Iyi nama izahuza ba guverineri kugira ngo baganire ku bibazo n’ingamba zafatwa mu gushimangira imiyoborere n’iterambere muri iyi ntara.
Mu byaranze ubu butumwa, kuri wa kabiri taliki ya 26 Ugushyingo. Félix Tshisekedi yavuze ko uyu ari umwanya mwiza kuri we wo kuvugana nabatuye iyi ntara.
Perezida wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo kandi azifashisha umwanya we kugira ngo agenzure imishinga itandukanye ikorwa muri gahunda ya Teritwari 145, ndetse n’indi mishinga iterwa inkunga na Guverinoma yo hagati.
Umwanditsi: Alex RUKUNDO
