RDC: Minisitiri w’intebe Judith Suminwa yasabye abaturage gufanya n’inzego z’umutekano kurinda igihugu
Minisitiri w’intebe Judith Suminwa kuri uyu wa gatanu, tariki ya 22 Ugushyingo 2024, ageze i Goma kugira ngo asuzume uko igotwa ry’umujyi mukuru ryifashe, kandi yumva Icyifuzo cy’abaturage babajijwe na Radio Okapi.
Judith Suminwa agarutse avuye mu butumwa muri Kanada. Ku wa kane, tariki ya 21 Ugushyingo ni mugoroba, guverineri w’ingabo mu ntara, mu itangazo yashyize hanze, yahamagariye abaturage guha ikaze Minisitiri w’intebe Judith.
Minisitiri w’intebe Judith ayoboye itsinda rigizwe n’abagize guverinoma n’abadepite, mu butumwa bagiriye mu mijyi wa Goma na Bunia. Amaze kumva imibabaro y’abaturage avuga ko hagiye gukorwa isuzuma uko igotwa ryashyizweho mu myaka 3.
Sosiyete sivile hamwe n’abadepite b’igihugu bitandukanye bategereje ibimenyetso by’impinduka zifatika, Minisitiri w’intebe yatekereje igihe ingamba zo kwidagadura zaba zimaze gushyirwa mu bikorwa, atari ukwemerera abana gusubira ku ishuri gusa, ahubwo anatanga urugero rwafasha iterambere ry’ubukungu.
Mu gusoza ubutumwa bwe, Judith Suminwa hamwe n’intumwa ze batekereje ku byagezweho n’ibyananiranye, yanagaragaje ibibazo by’umutekano muke uri mu gihugu ati:” bishoboka ko dufatanyije n’inzego z’umutekano, zirimo Polisi, ingabo natwe ubwacu umutekano wasubira uko byahoze hibandwa cyane cyane ku bufatanye.
Ibiteganijwe
Porogaramu yashyizwe ahagaragara na protocole ya leta iteganya inama yo kwitegura na guverineri wintara, izakurikirwa no gusuzuma uko igihugu cyagoswe.
Ibindi bibazo byihariye, birimo inkunga ya Wazalendo (abarwanyi bo mu matsinda y’ibanze) bashyigikiye FARDC mu bikorwa bya gisirikare byo kurwanya M23, na byo bizaganirwaho mu rwego rwa politiki.
Imibereho mibi y’abimuwe no kubitaho ihangayikishije cyane umuryango uregera ikiremwa muntu, abayobozi b’ibanze ndetse na sosiyete sivile.
Ati: “Turashaka ko intambara irangira nta kindi. Guverinoma ikureho ikibazo cya M23 n’ubugizi bwa nabi mu mujyi wa Goma, ”ibi bikaba byasabye abaturage bamwe na bamwe babajijwe na Radio Okapi.
Umwanditsi: Alex RUKUNDO
