Igitero Israel yangabye muri Gaza cyaguyemo abanyapalisitina 17 ba abasivili
Abayobozi bashinzwe ubuzima mu ntara ya Gaza, kuri uyu wa Gatatu,tariki ya 20 Ugushyingo 2024, bavuze ko ibitero bya Israel byahitanye abanyapalestina 17 .
Kimwe muri ibyo bitero, Israel yibasiye inzu iri mu gace ka Jabalia mu majyaruguru ya Gaza, aho cyahitanye abantu 12.
Igisirikare cya Israel cyatangaje kandi ko umwe mu basirikare bacyo yishwe, undi agakomereka, ubwo yari ahanganye n’abarwanyi b’umutwe wa Hamas mu majyaruguru ya Gaza.
Mu majyepfo ya Libani, aho ingabo za Israel n’abarwanyi ba Hezbollah bamaze amezi menshi mu mirwano ikaze, ingabo za Libani zavuze ko umwe mu basirikare bayo, yishwe arashwe n’ingabo za Israel.
Itangazo ry’igisirikare cya Libani, ryavuze ko ingabo za Israel zarashe imodoka y’ingabo za Libani. Iki gitero kibaye nyuma y’umunsi umwe ingabo za Libani zivuze ko iza Israel zarashe kimwe mu birindiro byazo mu gace ka Sarafand gaherereye mu majyepfo y’igihugu zigahitana abasirikare batatu.
Minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’Ubufaransa nayo yatangaje kuri uyu wa gatatu ko ingabo z’Abafaransa zifatanyije mu butumwa bw’amahoro bwa ONU, mu majyepfo ya Libani, zarashweho. Itangazo ry’iyi minisiteri, ntawe ryamaganiyeho ibyabaye, ariko ryashimangiye ko bikenewe gukora ku buryo abakozi ba ONU bagira umutekano.
(AP, Reuters, AFP)
Umwanditsi: Alex RUKUNDO
