Libani: Ingabo za Israel zishe umuryango w’abantu bane barimo abana babiri bakiri bato

Libani: Ingabo za Israel zishe umuryango w’abantu bane barimo abana babiri bakiri bato

Kajugujugu zo muri Israel zarashe ibisasu bya misile kuri al-Mawasi muri iki gitondo cyo murukerera.

Izi ndege z’ubwoko bwa kajugujugu zibasiye muri al-Mawasi muri Khan Younis, mu nkengero z’umujyi. Amakuru yatangajwe n’umuvuzi w’ibitaro bya Al-Aqsa yemeje ko Abanyapalestin bane bishwe, barimo abana babiri bato, kandi bakomoka mu muryango umwe.

Abantu bakiri muri al-Mawasi baragaragaza ko bahangayikishijwe cyane n’umutekano kuko muri kagace kibasiwe cyane mu cyumweru gishize, ingabo za Isiraheli zibasiye cyane cyane amajyaruguru ya Gaza muri Beit Lahiya na Jabaliya n’inkambi y’impunzi, ikaba yaratewemo ibisasu byinshi kandi bikomeye.

Abaturiye ako gace babwiye Al Jazeera ko igisirikare cya Israel cyakoresheje robot zifite ibikoresho byinshi biturika kugira ngo zituritse aho batuye.

Amashusho atandukanye yasohowe n’ingabo za Isiraheli yerekana uburyo barimo guturitsa inyubako zuzuye muri Jabaliya na Beit Lahiya, bituma bibuza abasivili gusubira gutura muri ako karere.

umusanzunews.rw

Umwanditsi: Alex RUKUNDO

Alex RUKUNDO

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *